Kenya: Umugore wa Kenyatta yanze gusuhuza Vice Perezida Ruto Williams

7,583
Kwibuka30

Umugore wa perezida wa Kenya madame Margaret Kenyatta yanze gusuhuza visi perezida William Ruto umaze igihe atumvikana na perezida Kenyatta.

Ubwo Margaret yageraga mu busitani buzwi nka Uhuru Gardens mu mujyi wa Nairobi ahaberaga ibirori bya Madaraka daya, yasimbutse Ruto n’umugore we ku murongo w’abo yagombaga gusuhuza, ahubwo ajya gusuhuza Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio n’umugore we Fatima Maada Bio.

Kwibuka30

Ni ikimenyetso cyashimangiye umwuka mubi uri hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto, bamaze iminsi badacana uwaka. Ibi byabaye ejo ubwo bari bari mu munsi mukuru wo guhimbaza ibirori bya Madaraka Day.

Umubano wa Uhuru na Odinga warakaje cyane Ruto, wagaragaraga nk’umusimbura wa Uhuru nyuma y’imyaka icumi ayoboye Kenya.

Ruto ari kwiyamamariza umwanya wa Perezida ngo azasimbure Kenyatta muri Kanama uyu mwaka, mu gihe Kenyatta ashyigikiye Raila Odinga bahoze bahanganye.

Comments are closed.