Boris Johnson yatsinze amatora yari agamije kumweguza ku buyobozi bw’ishyaka
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yatsinze amatora y’abadepite bo mu ishyaka rye yari agamije kumutakariza icyizere akamburwa ububasha bwo gukomeza kuyobora igihugu.
Mu matora yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Boris Johnson yabonye amajwi 211 mu gihe abatoye bashaka ko avaho ari 148.
Bivuze ko akomeza imirimo ye nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’abadepite bo mu ishyaka ry’aba-Conservateur, Sir Graham Brady.
Amatora yo gutakariza icyizere Boris yateguwe nyuma y’aho abadepite 54 bo mu ishyaka rye bangana na 15 % by’abadepite b’iryo shyaka bose, batanze ubusabe bwo gutora bamutakariza icyizere.
Yari akeneye abadepite bo mu ishyaka rye 180 ngo asimbuke urw’uyu wa Mbere kuko ishyaka rye rifite abadepite 359.
Gutakariza icyizere Minisitiri w’Intebe byemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Bwongereza mu gihe bigaragara ko adashoboye kuyobora.
Minisitiri uheruka kweguzwa muri ubwo buryo bwo gutakarizwa icyizere ni James Callaghan mu 1979, ari nabyo byahaye amahirwe Margaret Thatcher ufatwa nk’umugore udasanzwe wayoboye u Bwongereza mu bihe bikomeye akagera kuri byinshi. Na Thatcher byamubayeho mu 1990 ariko abasha gutsinda nubwo yeguye nyuma yaho.
Byongeye kugeragezwa mu 2018 kubwa Theresa May ariko abasha kubicika kuko yabashije kubona bibiri bya gatatu by’abatora bamushyigikira akomeza kuyobora.
Kugira ngo Minisitiri w’Intebe uriho atsinde, ni uko abona amajwi 51 % by’abatoye. Iyo ayabonye, andi matora nk’ayo ntashobora kuba mbere y’umwaka.
Boris ni umwe mu baminisitiri b’Intebe batavugwaho rumwe mu Bwongereza ndetse wagiye avugwaho udushya twinshi turimo no kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 akajya kubyina n’ibindi.
Comments are closed.