Tanzaniya: Umudepite yasabye Leta guhagurukira ikibazo cy’abagabo bonka abagore babo

8,570

Umudepite mu nteko ishingamategeko mu gihugu cya Tanzaniya yasabye ko ikibazo cy’abagabo bonka amashereka abagore babo gikwiye guhagurukirwa kuko bayacura abana babo kandi aribo aba agenewe

Ubwo yari mu nteko rusange y’inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Tanzaniya mu cyumweru gishize, umudepite uhagarariye CCM ishyaka riri ku butegetsi, Madame Jacqueline Msongozi yavuze ko hari ikibazo gikomeye kandi kigomba gushakirwa umuti vuba na bwangu, bitaba ibyo igihugu kikazahora mu bibazo bijyanye n’imirire mibi iganisha ku igungira ry’abana.

Madame Jacqueline Msongozi yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’abagabo bihaye konka abagore babo bagacura amashereka abana kandi aribo aba agenewe, yagize ati:”Dufite ikibazo gikomeye cy’abagabo bihaye kujya bonka amabere y’abagore babo bagacura amashereka abana babo, ni ikibazo gikomeye gikomeye kuko kigomba kureberwa mu ishusho ry’igwingira rihangayikishije igihugu, abana babura amashereka kandi aba yanyowe n’abatayagenewe aribo ba se”

Nyakubahwa Jacqueline yavuze ko ikindi amaze kumenya ari uko ngo usibye zimwe mu ntungamubiri abagabo bakura mu mashereka y’abagore babo, ni uko ngo ayo mashereka na none afasha mu kugabanura isinde (Hangover) ku bagabo baba baraye basinze, yagize ati:”Maze kumenya ko indi mpamvu abagabo bonka abagore babo amashereka ari uko ngo abavura isinde Hangover, icyo kintu kigomba kurwanywa rwose”

Nubwo bimeze bityo, Madame Jacqueline ntiyavuze uburyo icyo kintu cyarwanywa, ndetse kugeza ubu nta bushakashatsi na bumwe bwakozwe bushobora kwemeza cyangwa buhakane ko amashereka akiza ikibazo cy’isinde (Hangover), gusa birazwi neza ko amashereka afite umumaro ukomeye mu mikurire y’umwana, ariko ikitazwi neza ni uko na none izo vitamine ziba mu mashereka zishobora kugira icyo zifasha umugabo.

Comments are closed.