DRC: Sgt. KINGOMBE MOKILI uherutse kurasirwa mu Rwanda yaraye asezeweho nk’intwali
Sgt KINGOMBE Mokili, umusirikare wo mu ngabo za Congo FARDC uherutse kurasirwa mu Rwanda yaraye asezeweho nk’intwali na bagenzi be mu karasisi ka gisirikare.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Kamena 2022 nibwo mu mujyi wa Goma hasezerwaga ku mugaragaro nyakwigendera Sgt Kingombe Mokili wari umusirikare w’ingabo za Congo FARDC nyuma y’aho uyu mugabo arasiwe muri metero 25 zo ku butaka bw’u Rwanda uva mu gace katagira nyirako (No man’s land) gatandukanya u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu mugabo wavutse taliki ya 7 Nzeri 1985 apfa arashwe taliki ya 17 Kamena 2022 n’abapolisi b’u Rwanda ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa amasasu ku bashinzwe umutekano wo ku mupaka ibyo bihugu byombi bihana.
Uyu MOKILI yari umwe mu basirikare ba Congo bemeza ko u Rwanda arirwo ruri gufasha umutwe wa M23, bityo akaba yiyemeje kwinjira mu Rwanda kugira ngo ahorere amaraso ya benewabo b’abakongomani bari gupfira mu mirwano imaze igihe ishyamiranije umutwe wa M23 na FARDC.
Mu cyubahiro n’akarasisi ka gisirikare kakorewe mu mujyi wa Goma, nyakwigendera Mokili yasezeweho yitwa intwari y’igihugu.
Mu byapa abasirikare bari bitwaje hari handitse ngo:”Wakoreye igihugu, upfiriye igihugu cyawe, uruhukire mu mahoro Ntwali”
Nubwo mu gihugu cye bivugwa ko yapfuye nk’intwali, bamwe mu Banyarwanda siko babibona, hari abavuga ko yaba yaranyoye itabi, abandi bakavuga ko yari yasinze, ndetse abandi bakavuga ko ari igikorwa cy’ubwiyahuzi.
Kugeza ubu u Rwanda rurashinjwa kuba inyuma no gufasha umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rwo rwakomeje kubihakana, ahubwo rukavuga ko DRC iri kuyigerekaho ibibazo ifitanye na M23.
Comments are closed.