Uganda: Minisitiri Musa Ecweru yakubitiwe urushyi mu Kiliziya

11,053
Kwibuka30

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo mu gihugu cya Uganda yakubitiwe urushyi mu kiliziya.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo mu gihugu cya Uganda aherutse guubitirwa mu kiliziya kuri iki cyumweru taliki ya 26 Kanama 2022 ubwo yari yagiye gusengera ku kiliziya ya Saint Michael iherereye mu gace ka Wera, ho mu Karere ka Amuria.

Kwibuka30

Amakuru atangwa n’ababibonye bavuga ko Michael Akurut, umusore w’imyaka 35 yabanje kujya imbere kuri arutali arapfukama abanza gusaba umugisha, agihaguruka anyabya urushyi rw’itama minisitiri Musa ECWERU mu buryo butunguranye ku buryo na minisitiri ubwe byamutunguye agahita amureba abura icyo amukorera.

Nyuma y’icyo gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Amuria yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi azira gusagarira no gukorera urugomo umuyobozi.

Comments are closed.