Sudani y’Epfo: Salva Kiir na Riek Machar bemeye leta y’ubumwe
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, n’uwo bahanganye Riek Machar bemeranyije gushyiraho leta y’ubumwe ku wa gatandatu.
Ibi bikurikiye inama bagiranye mu biro by’umukuru w’igihugu i Juba ku wa Kane.
Perezida Kiir yiyemeje kurindira umutekano abayobozi b’abatavuga rumwe nawe.
Abashyigikiye Riek Machar bari basabye ko bakwizezwa ko umutekano we utazahungabana naramuka agarutse mu murwa mukuru Juba.
Perezida Kiir yasezaranyije kubikora.
Bwana Kiir yavuze ko ibibazo bikomeye bisigaye birimo nko kumenya uburyo we na Machar bazasangira ubutegetsi ndetse n’uburyo abasirikare b’inyeshyamba n’aba guverinoma baziyunga, bizaganirwaho mu minsi iri imbere.
Machar yemeye gufata umwanya yahozemo wa visi perezida ndetse ubu guverinoma isanzweho izakurwaho kugira ngo hashingwe indi nshya ihuriwemo abandi bo ku ruhande rutavuga rumwe na leta.
Hari icyizere ko aya masezerano azarangiza ubushyamirane bwateye intambara y’umwiryane imaze imyaka itandatu muri Sudani y’Epfo yishe abantu babarirwa mu bihumbi magana ane (400.000).
Aba bagabo bombi bigeze gushyiraho guverinoma y’ubumwe itararambye muri 2016. yamaze amezi atatu gusa mbere y’uko Bwana Machar ahunga Juba imirwano ikongera kubura.
Comments are closed.