Etiyopiya inaniwe gutsinda Amavubi mu mikino yo gushakisha itike yo gukina CHAN

9,328
Kwibuka30

Ikipe y’igihugu AMAVUBI imaze kunganya n’ikipe ya Ethiopia mu mukino wa mbere wo guhatanira kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya CHAN 2023.

Ikipe y’umupira w’amaguru AMAVUBI yihagazeho iminota 93 yose mu mukino wa mbere wayihuzaga n’ikipe ya Ethiopia mu mikino yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’amakipe y’ibihugu ariko agizwe n’abakinnyi bakinira hagati mu gihugu CHAN.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 26/08/2022 ubera mu guhugu cya Tanzaniya (kubera ko Ethiopia yari kwakira iyo mikino idafite ikibuga cyemewe ku rwego mpuzamahanga), ukaba warangiye amakipe yombi ananiwe kureba mu izamu.

Muri uwo mukino wihariwe cyane n’ikipe ya Ethiopia, ikipe y’u Rwanda AMAVUBI yarushijwe ku buryo bugaragara mu gice cya mbere, ndetse umuzamu w’ikipe ya Ethiopia nta kazi yigeze abona mu gice cyose, ariko mu gice cya kabiri ikipe y’u Rwanda yaje imeze nk’aho yari imaze kubona aho byapfiriye ku buryo yabonye uburyo bwo gutsinda ariko umupira Jacques TUYISENGE awukubita umutambiko w’izamu.

Kwibuka30

Biteganijwe ko umukino wa kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha ukabera mu Karere ka Huye kuko ariho hari stade yemewe n’impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF.

Leave A Reply

Your email address will not be published.