Abantu ibihumbi 19 bapfa buri munsi bazize inzara, Afrika irahururizwa.

8,293

Imiryango irenga 200 yatabarije isi kubera ikibazo cy’inzara aho abarenga ibihumbi 19 bahitanwa n’inzara buri munsi, umugabane wa Afrika uza ku isonga.

Kuwa 20 Nzeri 2022, I new York muri  Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo hakomezaga inteko rusange  y’umuryango w’abibumbye UN, muri raporo yavuye mu bushakashatsi bw’akozwe n’imiryango irenga 200 itegamiye kuri Leta ikorera mu bice bitandukanye by’isi yerekanye ko byibura buri masegonda 4 umuntu yitaba imana azize inzara.

Nk’uko urubuga rwa Al Jazeera rubitangaza, mu ibaruwa ifunguye yasinyweho n’imiryango itegamiye kuri leta 238 iturutse mu bihugu 75 irimo: Oxfam, Save the children, Plan international n’indi yerekanye uburyo inzara iteye inkeke mu mibereho ya muntu muri iyi minsi.

Mubyo iyo miryango yatangaje mu imbwirwaruhame yageneye abitabiriye inteko rusange ya 77 ya UN berekanye imibare n’ikigero inzara iriho ku isi ,aho yagira iti  “abantu miliyoni 345 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara kandi bigaragara ko iyo mibare y’ikubye kabiri ugereranyije n’ibipimo bya 2019, nubwo abayobozi b’isi badahwema kuvuga ko bazakora igishoboka cyose mu rwego rwo guhashya inzara ahubwo igitangaje nuko ku isi yose byibura abarenga miliyoni 50  mu bihugu 45 bashonje kandi cyane”.

Mu byavuye kandi muri ubwo bushakashatsi ngo buri munsi hapfa abantu ibihumbi 19 na 700 ibyo bingana n’umuntu umwe buri masegonda 4

Mohanna Ali Elijabaly wasinye ahagarariye umuryango wa Yemen family care yavuzeko bitangaje kuganira ku nzara muri iyi myaka ,aho yagize ati “Biratangaje ko mu kinyejana cya 21 turi kuvuga ku bukene kandi binateye agahinda uburyo abantu bishwe n’inzara mu gihe isi ikataje muri ikoranabuhanga mu buhinzi”.

Nkuko ihuriro mpuzamahanga ry’imiryango itegamiye kuri leta ibitangaza ngo inzara yivanze n’urusobe rw’ibindi bibazo byugarije isi harimo ubusumbane ,ivangura rishingiye ku gitsina, guhungabana k’ubukungu n’ibindi kandi ibyo byose bikaba byarakajije umurego kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid 19 n’intambara y’uburusiya na Ukraine, kuko uburusiya na Ukraine biza ku mwanya wa 2 n’uwa 3 mu gucuruza ibinyampeke (grains) hanze, ibyo kandi byiyongeraho ko Uburusiya buri ku ruhembe rw’isoko rya gas na peteroli.

Mu byifuzo by’iyo miryango yakanguriye abafite ubushobozi kubafasha bakarandura ikibazo cy’inzara ,aho bagize bati “mwe mufite imbaraga n’amafaranga turamutse dukoreye hamwe twabona igisubizo cy’ikibazo kitubangamiye (inzara) kandi twategura n’ahazaza heza”

Mu ntangiro z’uyu mwaka umuryango w’abibumbye waburiye abatuye isi ko hazabaho inzara idasanzwe, aho mu bushakashatsi bwa 2021 byagaragaye ko hafi 10% by’abatuye isi bagezweho n’inzara abo bakaba bararutagaho miliyoni 46 za 2020 na miliyoni  150 za 2019.

Comments are closed.