Perezida Emmanuel Macron yahurije ku meza amwe ba perezida Kagame na Tshisekedi i New York

9,420
Kwibuka30

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yahuje ku meza amwe ba Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Ari kumwe na Perezida w’Ubufaransa Bwana Emmanuel Macron, Perezida Paul KAGAME yahuye na mugenzi we Felix Tshisekedi uyobora iguhugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bombibahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Usibye amafoto yagaragaye bano bagabo babiri bamaze iminsi badacana uwaka bari kumwe, hagati yabo hari perezida Emmanuel Macron, perezidansi y’u Rwanda nayo yemeje iby’aya makuru ivuga ko ibi biganiro, Perezida Kagame, Tshisekedi na Emmanuel Macron bagiranye bigamije kurebera hamwe inzira zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro bibaye kandi mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi bidacana uwaka kuko iki gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23 wayogoje agace k’uburasirazuba bwa Congo, mu gihe u Rwanda rwo rwakomeje kubihakana ahubwo rugashinja iki gihugu ubushotoranyi no kuba ingabo zacyo zikorana n’abarwanyi ba FDLR biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Kwibuka30

Mbere y’uko ibiganiro byahuje aba bakuru b’ibihugu biba, Perezida Tshisekedi yari yongeye kuzamura ibirego byo gushinja u Rwanda gushyigikira M23 mu mbwirwaruhame yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ya Loni nubwo Perezida Kagame yagaragaje ko igisubizo cy’ibibazo bya RDC kitari mu kwitana ba mwana.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibibazo biri muri RDC uyu munsi bidatandukanye n’ibyo mu myaka 20 ishize, ubwo hoherezwaga ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, bunini kandi buhenze kurusha ubundi.

Yakomeje ati “Ibi byategeje ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko u Rwanda, ibitero byambukiranya imipaka byashoboraga kwirindwa. Hakenewe mu maguru mashya ubushake bwa politiki bwo gukemura umuzi w’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Kwitana ba mwana gusa ntibikemura ibibazo. Izi mbogamizi ntabwo bivuze ko zitakemurwa, kandi ibisubizo bishobora kuboneka.”

Perezida Kagame yavuze ko habayeho ubufatanye mpuzamahanga, nta kidashoboka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.