Burundi: Perezida yasabye abaturage gusenga Imana ikabaha imvura imaze igihe yaranze kugwa
Perezida wa Repubulika y’Uburundi yasabye abaturage be gushyira hamwe bagasenga Imana ikabaha imvura imaze igihe yarabuze muri icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika y’U Burundi Ndayishimiye Evariste ubwo yari mu kiganiro n’abaturage yasabye Abanyamadini gufanirizahamwe bagasaba Imana basenga igatanga imvura kuko yabuze muri icyo gihugu.
Perezida Evariste yagize ati:”Twese hamwe duhuze amajwi, dusabe Imana iduhe imvura, ku munsi wa gatanu ku ba Islam babyibuke mu gihe bagiye gusenga, kuwa gatandatu Abadintisite ndetse no ku cyumweru Abagatolika n’abaporoso mwese muzibuke mupfukamire imbere y’Imana muyisabe iduhe imvura”
Ni ubusabe perezida yasabye Abarundi, mu gihe gito buba bugeze mu Ntara ku buryo bivugwa ko Abandi bayobozi nabo bahise bandikira abahagarariye amadini atandukanye mu Ntara bayobora babasaba gufata umunsi n’abayoboke babo bagasenga Imana ikamanura imvura.
Mu gihugu cy’Uburundi biravugwa ko imvura imaze igihe kitari gito itagwa ku buryo minisiteri y’ubuhinzi muri icyo gihugu ifite impungenge y’umusaruro uzakomoka ku buhinzi muri uno mwaka, bamwe mu bahinzi barataka bakavuga ko imvura yaguye igihe gito cyane batangira gutera ariko kugeza ubu imbuto bateye zaheze mu butaka kubea ko imvura yanze kugwa ngo zizamuke, abandi nabo bavuga ko bahinze mu tubande baremeza ko natwo twumye ku buryo n’imwe mu myaka yari yatangiye kuzamuka yumiye mu mirima ataho irabasha kugera.
Ikibazo cy’imvura gihangayikishije benshi muri icyo gihugu kibeshejwe n’ubuhinzi nabwo budahaza abanyagihugu ku buryo bikomeje bitya benshi bemeza ko kino gihugu cyazagira ikibazo cy’amapfa ku miryango itari mike.
Comments are closed.