Ikipe ya APR FC yaraye isezereye umutoza wayo mukuru Adil

7,603
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed wayitozaga mu gihe kitazwi.

Icyemezo cyo guhagarika Adil Mohammed cyamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2022.

Ku mugoroba w’uyu munsi ni bwo abakinnyi ba APR FC bahamagawe bahita berekeza i Shyorongi mu mwiherero wo kwitegura umukino w’ikirarane cya Shampiyona y’u Rwanda iyi Kipe y’Ingabo izakina na Police FC, ku wa 17 Ukwakira 2022.

Kuri ubu inshingano zo gutoza zasigaranywe n’Umutoza wungirije, Ben Moussa.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko APR FC iri mu biganiro n’umutoza w’Umufaransa nk’ushobora guhabwa inshingano zo kuyitoza mu gihe cya vuba.

Adil yahagaritswe nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi ututumba muri APR FC ahanini ushingiye ku musaruro w’iyi kipe mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na Shampiyona y’u Rwanda.

  Manishimwe Djabel yiseguye nyuma yo guterana amagambo na Adil utoza APR FC

Umwuka mubi mu ikipe watumye Adil yikoma bamwe mu bakinnyi be barimo na Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel.

Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Marine FC, Adil yavuze ko ibibazo biri muri APR FC ahanini biterwa n’abakinnyi bakuru bitwara nk’utumana.

Kwibuka30

Icyo gihe yatunze agatoki Djabel Manishimwe, amushinja gutsindisha ikipe ku mukino wa US Monastir n’uwa Bugesera FC.

Yavuze ko atazihanganira imyitwarire y’abigira ibitangaza ahubwo azakomeza gukinisha abumva neza, bakanubaha Umuryango wa APR.

Nyuma yo kuvuga ibi Manishimwe mu kiganiro na Radio One yavuze ko ibihe bibi ikipe iri gucamo, bitagakwiye kugerekwa ku bantu bamwe. Yasobanuye ko ibyo Adil yakoze byerekana ko “nta mugabo uba umurimo”.

Ayo magambo yazamuye umwuka mubi kugeza uyu munsi ubwo Manishimwe Djabel, yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram asaba imbabazi Adil Erradi Mohammed ku byo yamutangajeho.

Adil Erradi w’imyaka 42 yatangiye kureba APR FC imbonankubone ubwo yakinaga CECAFA Kagame Cup kuri Stade ya Kigali mu mpeshyi ya 2019, yicaranye na Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi kipe.

Yatangiye gutoza APR FC mu Mikino ya Gisirikare yabereye muri Kenya, atwara igikombe mu gihe atahiriwe mu Irushanwa ry’Agaciro ryabaye muri Nzeri uwo mwaka, atsindwa n’amakipe ya Mukura VS ndetse na Police FC.

Urugamba nyarwo yarutangiye tariki ya 4 Ukwakira 2019 ubwo APR FC yanganyaga na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona ya 2019/20.

APR FC yasoje uwo mwaka w’imikino itsinze imikino 16, inganya irindwi muri 23 yabazwe kuko Shampiyona yahagaritswe imburagihe kubera COVID-19.

Muri Shampiyona ya 2020/21 yabanje guseswa, APR FC yatsinze imikino itandatu yose yo mu Itsinda A ryarimo na AS Muhanga, Bugesera FC na Gorilla FC mbere yo gutsinda itandatu, ikanganya na AS Kigali mu makipe umunani yahataniye igikombe.

Adil afite agahigo ko kuba yaramaze imikino 50 ataratsindwa, amaze gufasha APR FC kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona byikurikiranya birimo icyo yatwaye adatsinzwe. Amasezerano afite azarangira mu 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published.