Gatsibo: Yafatiwe mu kiyaga cya Muhazi atwaye magendu
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ryafashe uwitwa Nizigiyimana Francois, ufite imyaka 24 y’amavuko, wari utwaye magendu y’ibiro 18 by’amabuye y’agaciro ya Wolfram, anyuze mu kiyaga cya Muhazi.
Nizigiyimana usanzwe ari umucuruzi w’amabuye y’agaciro yafashwe aturutse mu murenge wa Gasange yerekeza mu murenge wa Kiramuruzi yose yo mu Karere ka Gatsibo anyuze muri Muhazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba; Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
“Nizigiyimana, yari aturutse mu murenge wa Gasange atwaye amabuye y’agaciro kuri moto ageze ku kiyaga, atega ubwato agana i Kiramuruzi, ariko abasare baje gukeka ko amabuye y’agaciro atwaye yaba ari magendu cyangwa se akaba yayibye, bahise babimenyesha abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bakorera i Kiramuruzi, ahita atabwa muri yombi, amabuye na moto nabyo birafatirwa.”
Birakekwa ko Nizigiyimana nyuma yo kwambuka ikiyaga, yari bwerekeze mu Murenge wa Fumbwe wo mu Karere ka Rwamagana, aho bivugwa ko yari asanzwe afite umukiriya.
Uwafashwe, moto n’amabuye y’agaciro yafatanywe byashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Kiramuruzi kugira ngo hatangire iperereza mu gihe hagishakishwa abo bafatanyije muri ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’Amadolari ya Amerika.
Comments are closed.