Kenya: Raila Odinga arashinja guverinoma ya Ruto kutita ku bibazo by’amapfa n’inzara byugarije icyo gihugu.

5,487
Kwibuka30

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka rizwi nka Azimio One Kenya, Raila Odinga yashinje guverinoma ya William Ruto kutita ku bibazo by’amapfa n’inzara muri icyo gihugu.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Odinga yashinje guverinoma intege nke mu gushaka igisubizo cy’amapfa n’inzara muri Kenya kandi ko hari ba rusahuriramunduru bayirimo bungukira muri ibi bibazo bakigwizaho akayabo.

Ati:“Uko ibintu birushaho kuzamba ni ko ba rusahuriramunduru bo muri guverinoma babyungukiramo.”

Kwibuka30

Imibare itangwa n’inzego za leta igaragaza ko abarenga miliyoni 4,2 muri Kenya bugarijwe n’inzara y’igikatu naho miliyoni 2,7 ntibafite ibiribwa bihagije.”

Odinga ati:“Iki kibazo gikeneye ko hashyirwaho porogaramu zihutirwa kugira ngo hatangwe ibiribwa, amazi n’imiti kuri miliyoni z’abaturage mu gihugu hose, bagizweho ingaruka n’amapfa y’igihe kirekire. Izo porogaramu zikenewe kugeza ubu nta zihari ahubwo guverinoma ihangayikishijwe n’amatora yo mu 2027.”

Raila Odinga utarakunze guhirwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yongeye gutsindwa na William Ruto watsinze ku majwi 50.49% mu gihe Odinga yagize 48.5%.

(Inkuru ya Ramadhan HABIMANA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.