Christiano Ronaldo yavuze amagambo akomeye ku mutoza no ku buzima bw’ikipe ye

6,062

Rutahizamu wa Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Portugal Bwana Christiano Ronaldo yavuze ko umutoza Ten Hag atamugomba icyubahiro na gike kuko nawe ubwe atigeze amwubaha.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 13 Ugushyingo 2022, rutahizamu wa Manchester United n’ikipe ya Portugal Bwana Christiano Ronaldo yagiranye ikiganiro cyihariye n’umunyamakuru Morgan Piers kuri tereviziyo izwi nka Talk TV yo mu Bwongereza.

Ni ikiganiro cyabaye mu buryo bwa Live gikurikirwa n’abarenga miliyoni 15 hirya no hino ku isi, muri icyo kiganiro Bwana Ronaldo Christiano yavuze byinshi ku bijyanye n’ubuzima bwe mu ikipe ya Manchester United, mbere no mu gihe yari amaze kuyigarukamo avuye mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Ronaldo umaze iminsi aribwa n’agatebe k’abasimbura yavuze byinshi ku buryo hari kwibazwa uburyo azabana n’iyo kipe nyuma y’iki kiganiro, usibye ubuzima bwe bwite, uyu mugabo yavuze no ku buzima bw’ikipe, avuga kuri bagenzi be bakiniye ino kipe y’ibigwi.

Umunyamakuru yamubajije uko afata umutoza we Ten Hag nyuma y’uko uyu mutoza amuhaye igihano cyo kujya kwitozanya n’abana b’ikipe, uyu mugabo ntiyigeze arya umunwa, yavuze ko umutoza we Ten Hag atamugomba icyubahiro na gito kuko nawe ubwe atigeze akimuha.

Bwana Christiano Ronaldo yagize ati:”…yego ni umutoza w’ikipe, ariko ku bijyanye n’icyubahiro, ntacyo mugomba kuko nawe atanyubashye”

Muri iki kiganiro cyamaze iminota 90 yose, Ronaldo yavuze ko kuva umutoza Alex sir Fagurson yava muri iyi kipe ubuzima bwayo bwabaye bubi kuko itigeze yongera kubaho, ati:”Kuva Sir Fagurson yavuye mu ikipe ino kipe ntiyongeye kubaho kugeza ubu, nta terambere yigeze igeraho, yabaye nk’isinziriye”

Ku kibazo cy’uko Wayne Rooney wakinanye na Ronaldo mu ikipe ya Manchester United yakomeje kumunenga mu bihe bitandukanye, Bwana Ronaldo Christiano yavuze ko atazi impamvu ibimutera, cyane koari uburenganzira bwe, yagize ati:”Sinamenya impamvu ibimutera, wenda ni uko we atagikina ruhago mu gihe jye ngikina kandi ku rwego rwo hejuru”

Ni byinshi byavuzwe muri kino kiganiro, ariko kugeza ubu buri wese Ronaldo yavuzeho ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe nta n’umwe uragira icyo abivugaho.

Uyu mugabo amaze igihe atavugwaho rumwe n’abakunzi ba ruhago, hari abamushinja ubwibone no kudashima iterambere rya bagenzi be.

Comments are closed.