Rutsiro: Umwana w’umukobwa wari wagiye gusura bagenzi be yarohamye mu Kivu arapfa

7,051
Kwibuka30

Umukobwa w’imyaka 18 yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ku gice giherereye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro aho yari yagiye gusura mugenzi we, arapfa.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 13 Ugushyingo 2022, ahagana saa Cyenda n’igice z’amanywa.

Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Tangabo yarohamye mu Kiyaga cya Kivu mu Kagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bushaka, Umutoni Henriette, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yari yasuye mugenzi we bahuriye mu ngando z’Abajiya amusaba kujya kumwereka i Kivu bagezeyo baroga, kuko atari azi koga ahita arohama.

Kwibuka30

Ati “Bari batatu bajya koga, urumva umwana ukomoka Manihira ni ku ishyamba (Gishwati-Mukura), ntabwo yari azi koga ako kanya ahita arohama, n’undi bari bazanye na we wari waturutse Manihira ahita arohama.’’

Yakomeje ati:”Bagerageje kurohora uwo wundi n’uwo bari basuye na we kubera kugerageza gutabara yendaga kurohama, abantu batabaye babashije gukiza babiri.”

Bikimara kuba abaturage bahise batabaza Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Mazi ribafasha gushaka umurambo riwukura mu mazi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, RIB, rwamaze kugera aho impanuka yabereye kugira ngo rukore iperereza ryimbitse kuri ururupfu. Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ubuyobozi bugira abaturage inama yo kwirinda kujya mu Kiyaga cya Kivu batambaye amajire y’ubwirinzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.