Umutoza Adil yavuze ko adateze kugaruka muri APR FC anavuga impamvu yabimuteye
Umutoza ukomoka muri Maroc, Adil Mohamed Erradi, yatangaje ko atigeze agaruka muri APR FC kuko yabwiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko atagishakwa muri iyi kipe.
Mu Ukwakira,uyu mutoza yahagaritse ukwezi kumwe we na kapiteni w’ikipe Djabel Manishimwe kubera imyitwarire idahwitse.
Aba bombi bateranye amagambo mu ruhame nyuma y’aho iyi kipe yitwaye nabi mu marushanwa yo ku mugabane wa Afurika ndetse no mu Rwanda
Adil yatangarije The New Times kuri uyu wa mbere,tariki 14 Ugushyingo ati“Nabujijwe gukora akazi kanjye; abayobozi ntibakinshaka ukundi … uko ni ukuri. “
Amakuru avuga ko Adil Mohamed atazigera agaruka kuyitoza ahubwo agomba gutanga ikirego muri FIFA kuko umutoza ngo aba ari mu kazi cyangwa atakarimo ko nta mutoza ujya uhagarikwa mu kazi ke.
Bivugwa ko APR FC nyuma yo kwanga kugaruka yamusabye ko basesa amasezerano akaba yakwishyurwa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ariko akaba atabikozwa akaba ashaka ko yishyurwa amasezerano ye yose aho APR FC yamwishyura arenga miliyoni 500 FRW.
Umuvugizi wa APR FC,Tony Kabanda,yabwiye Radio Rwanda uyu munsi ko bategereje kureba icyo uyu mutoza azabarega hanyuma bakiregura kuko ngo kugeza ubu nta kirego barumva.
Hagati aho,APR FC yateguye inama idasanzwe izitabirwa n’abagera kuri 15 barimo abayobozi bakuru mu gisirikare, ab’ikipe na bamwe mu bakozi bayo mu nzego zitandukanye.
Iyi nama izasesengurirwamo ibikubiye muri raporo yakozwe n’akanama k’abantu batanu bashyizweho ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ishusho ngari y’ibibazo bimaze iminsi muri APR FC.
Ibizagaragazwa muri iyi raporo ni byo bizaherwaho hafatwa imyanzuro ishobora gusiga hatangajwe impinduka zikomeye haba mu bakinnyi, abandi bakozi n’abayobozi bakuru mu ikipe.
Comments are closed.