Urubanza rwa Prince Kid rwongeye rurasubikwa ku nshuro ya kabiri

4,659
Kwibuka30

Urubanza rwa Prince Kid rwari rutegerejwe kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 rwasubitswe rwimurirwa ku wa 17 Ugushyingo 2022.

Amakuru y’isubikwa ry’uru rubanza IGIHE dukesha iyi nkuru yayahamirijwe n’umwe mu bunganira Princekid wavuze ko babonye mu ikoranabuhanga amakuru y’uko rwasubitswe ariko avuga ko atazi impamvu yatumye barusubika.

Uru rubanza byari byitezwe ko rutangira i Saa yine z’amanywa rukabera mu muhezo ahari hitezwe kumvwa abatangabuhamya batatu batumijweho n’Urukiko.

Abari barwitabiriye bategereje ko ababuranyi bagera ku Rukiko baraheba, nyuma amakuru amenyekana ko rwasubitswe.

Byari byitezwe ko uru rubanza ruburanishwa kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 aho byari byitezwe ko Princekid yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko.

Kwibuka30

Mu gutumaho aba batangabuhamya, Umucamanza yavuze ko ari abumvishwe mu zindi nzego z’ubutabera, ariko mbere yo gufata icyemezo agasanga akeneye kubanza kubiyumvira.

Uru rubanza rwongeye gusubikwa nyuma y’uko Urukiko rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ryarwo kuko rwasanze hari abatangabuhamya batatu rukeneye kubanza kwiyumvira ndetse nawe akisobanura ku byo bamushinja.

Aba batangabuhamya bategerejwe imbere y’Urukiko bitezweho gutanga ubuhamya bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse urubanza rubere mu muhezo nkuko byatangajwe n’umucamanza uri kuburanisha uru rubanza.

Byitezwe ko Princekid azitaba Urukiko kugira ngo abashe kwisobanura ku byo abatangabuhamya bamushinja bityo Inteko iburanisha ibone kujya gufata umwanzuro ku rubanza rwe.

Prince Kid yatawe muri yombi ku wa tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Leave A Reply

Your email address will not be published.