Undi musirikare wa DRC amaze kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda
Undi musirikare wa FARDC wari winjiye mu Rwanda arasa abaturage n’abashinzwe umutekano biravugwa ko nawe yarashwe agapfa.
Hari amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu atari yemezwa n’inzego za Leta avuga ko inzego zishinzwe umutekano zishobora kuba zarashe undi musirikare wa FARDC wari ugerageje kwinjira ku butaka bw’u Rwanda arasa abashinzwe umutekano n’abaturage.
Umwe mu baturage ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, abwiye umunyamakuru wacu ko byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo, yagize ati:”Hari ahagana saa saba z’ijoro nibwo twumvise amasasu, twese twikanze, bamwe barasohoka mu nzu zabo bajya kureba ikibaye kubera ko tumaze iminsi twiteze ko abakongomani badutera, ariko tumaze kugera hanze, abashinzwe umutekano batubwiye ngo dutekane nta kibazo, batubwira ko ari umusirikare wa Congo wageregeje kwinjira ku butaka bwacu arasa nabo baramurasa“
Amakuru avuga ko uwo musirikare tutaramenyera imyirondoro yagerageje kwinjira ku butaka bw’u Rwanda arasa amasasu menshi, nyuma inzego z’umutekano ziramurasa.
Kugeza ubu ari ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa muri DRC nta makuru aratangwa ku bijyanye n’urupfu rw’uyu musirikare, gusa hari amakuru yemeza ko inzego za Leta n’iz’umutekano ziri ku mupaka ndetse ko na Meya w’Akarere ka Rubavu yaba yahageze.
Uyu ni umusirikare wa kabiri waba urasiwe ku butaka bw’u Rwanda ari kugerageza kwinjira ku ngufu arasa ku bashinzwe umutekano no ku baturage.
Ibihugu byombu bimaze igihe birebana ay’ingwe nyuma y’aho umutwe wa M23 wubuye imirwano ku ngabo za Leta, u Rwanda rugashinjwa kuba inyuma y’uyu mutwe ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Leta Congo.
Comments are closed.