Ni iyihe mpamvu irigutuma ibihugu bikomeje kuvana ingabo zabyo muri Mali na Côte d’Ivoire bavuyeyo?

8,109
Kwibuka30

Nyuma y’u Bwogereza, Guverinoma ya Côte d’Ivoire yatangaje ko igiye kuvana abasirikare bayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Mali, MINUSMA.

Nibura icyo gihugu cyari gifiteyo abasirikare 850 guhera mu 2014. Bagiye gutangira gusubira iwabo mu byiciro.

Ntabwo ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire bwatangaje impamvu nyamukuru yatumye icyura abasirikare bayo.

Icyakora, ibinyamakuru byatangaje ko “umubano wifashe nabi hagati ya Mali na Côte d’Ivoire, kuva icyo gihugu cyata muri yombi abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire, bafatiwe i Bamako ku wa 10 Nyakanga, bashinjwa n’ubuyobozi bwa Mali ko ari abacanshuro.”

Ibiganiro byakomeje guhuza ibihugu byombi, ariko kugeza magingo aya nta musaruro biratanga, nubwo hitabajwe abahuza barimo na Togo. Abagore batatu gusa bari bafunzwe nibo barekuwe, babasha gutaha iwabo i Abidjan.

Jeune Afrique yatangaje ko hari n’amakuru ko Côte d’Ivoire yarakajwe n’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye Mali mu nzibacyuho burangajwe imbere na Colonel Assimi Goïta, cyo gucana umubano n’u Bufaransa n’Ubumwe bw’u Burayi, bugacudika n’u Burusiya, kugeza ubwo batangira gukorana n’umutwe wigenga wo uri icyo gihugu, Wagner.

Kwibuka30

Ibyo ngo byatumye abantu ba hafi ya Perezida Alassane Ouattara bamusaba kuvana ingabo muri Mali, ariko ntiyahita abikora.

Gufunga abasirikare ba Côte d’Ivoire ngo bishobora kuba byaratumye afata iki cyemezo, kuko umubano wa Abidjan na Bamako warushijeho kuba mubi.

Ni icyemezo nyamara cyishimiwe n’abaturage bamwe ba Mali, bafata abasirikare ba Côte d’Ivoire nk’abanzi b’amahoro bagiye gusubira iwabo.

Ibi byemezo birimo gushyira ihurizo ku hazaza ha Minusma, nyuma yo gutaha kw’abasirikare b’u Bwongereza na Côte d’Ivoire.

Ni nyuma kandi y’uko u Bufaransa butangaje ko bugiye guhagarika ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Barkhane, aho ibihugu byinshi birimo Suède, u Budage, Danemark na Bénin, byahise bitangaza ko bigiye kuvana ingabo muri Mali.

source:igihe

Leave A Reply

Your email address will not be published.