Senegal idafite Sadio Mane itisnzwe umukino wa mbere

5,625
Kwibuka30

Ikipe ya Senegal yari yijeje umukino usukuye n’intsinzi ku bafana bayo imaze gutakaza umukino wayo wa mbere.

Imwe mu makipe ahagarariye umugabane wa Afrika yahabwaga amahirwe yo kugera kure imaze gutakaza umukino wayo wa mbere wayihuje n’ikipe y’Ubuholande ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Intare za Teranga ikipe ya Senegal imaze guhura n’uruva gusenya nyuma yo kunyagirwa ibitego bibiri n’ikipe ya Hollande.

Amakipe yombi ari mu itsinda rya mbere, yakinnye umukino wayo wa mbere nyuma y’uwawubanjirije wahuje ikipe y’Ubwongereza na Iran, umukino warangiye Ubwongereza buhaye isomo rya ruhago abanya-Iran nyuma yo kubanyagira ibitego 6 byose kuri bibiri.

Umukino wa Senegal n’Ubuholande ni umwe mu mikino yari yitezwe cyane kubera uburyo amakipe azwi ku ruhando mpuzamahanga. Umukino watangiye ubona impande zombi zitinyana ku buryo igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Ku munota wa 84′ ku ikosa rya bamyugariro ba Senegal, Cody Gakpo ukinira ikipe ya Eindhoven mu Buholande yafunguye amazamu ku mutwe mwiza cyane kiba kibaye igitego cya mbere cy’Ubuholande.

Kwibuka30

Gakpo yafunguye amazamu ku ruhande rw’Ubuholande

Ikipe ya Senegal yakomeje gushaka uburyo yisihyura ku buryo yashose amashoti agera kuri abiri mu izamu ariko biranga, umusifuzi yongeyeho iminota umunani yose, amakipe akomeza gusatirana, ariko ku munota wa nyuma w’inyongera, Davy Klaassen yatsinze igitegocya kabiri nyuma y’aho umunyezamu wa Senegal Mendy atabashije gufata umupira ngo awugumane maze Davy asongamo kiba kibaye igitego cya kabiri.

Senegal itakaje umukino wa mbere nyuma y’aho umutoza Aliou Cisse yari yijeje abakunzi b’iyi kipe ko n’ubwo bagize ibyago bavunikisha Sadio Mane, ikipe ye ifite ubushobozi bwo kuziba icyuho cy’uwo rutahizamu wari witezweho byinshi.

Benshi mu berebye uwo mupira, baremeza ko icyuho cya Sadio cyagaragaye cyane kuko hari imipira itabasahaga kubyazwa umusaruro ku ruhande rwa Senegal, imipira yasabaga ubunararibonye nk’ubwe.

Muri iri tsinda, ikipe y’ubwongereza iri ku mwanya wa mbere n’amanota atatu ikaba zigamye ibitego bitandatu byose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.