Senegal ibaye ikipe ya mbere ya Afrika ibonye intsinzi muri Qatar

6,292

Ikipe ya Senegal yahesheje ishema umugabane wa Afurika nyuma yo gutanga andi makipe awuhagarariye kubona amanota 3 ubwo yatsindaga Qatar ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri mu itsinda A.

Nyuma yo gutsindwa n’Ubuholandi mu mukino wa mbere,Senegal yaje yakaniye yihaniza Qatar iri mu rugo ndetse ihita inayisezerera mu irushanwa.

Boulaye Dia yafunguye amazamu ku ruhande rwa Senegal habura iminota 4 ngo igice cya mbere kirangire[ku munota wa 41] akosora myugariro Boualem Khoukhi wahushije umupira mu rubuga rw’amahina akawumwihera.

Ibyiringiro bya Qatar byashize ubwo Famara Diedhiou yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 48 w’umukino.

Ismaila Sarr ukinira Watford yabonye amahirwe ku mukino we wa 50 mu ikipe y’igihugu ariko ntiyayabyaza umusaruro kuko yateye umupira ujya ku ruhande cyo kimwe naIdrissa Gueye wo muri Everton.

Qatar yababajwe no kwimwa penaliti mu gice cya mbere ubwo Akram Afif yategerwaga mu rubuga rw’amahina na Sarr, ariko umusifuzi Antonio Lahoz yerekana ko nta kosa ryabayeho.

Umunyezamu wa Chelsea, Edouard Mendy, yarokoye Senegal akuramo umupira wa Almoez Ali na Ismail Mohamad,ubwo Qatar yasatiraga cyane ishaka kwishyura.

Qatar yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 78 ibifashijwemo na rutahizamu Mohammed Muntari watsindishije umutwe nyuma yo kwinjira asimbuye.

Qatar yashakaga kunganya, ariko Bamba Dieng winjiye asimbuye yatsinze igitego cya 3 cya Senegal ku munota wa 84 ku mupira mwiza yahawe ari mu rubuga rw’amahina na Ndiaye.

Qatar iri mu nzira zo gusezererwa mu irushanwa aho izaba ibaye igihugu cya kabiri cyakiriye igikombe cy’isi kinaniwe kurenga amatsinda nyuma ya Afurika y’Epfo 2010.

Mu wundi mukino wabaye,Ikipe y’igihugu ya Iran yatsinze Wales ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda B,wabereye kuri Ahmed Bin Ali stadium.

Ni umukino Iran yinjiyemo idahabwa amahirwe kuko umukino ubanza yanyagiwe n’u Bwongereza ibitego 6-1,mu gihe Wales yari yanganyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku munota wa 86, umunyezamu Wayne Hennessey wa Wales yabonye ikarita ya mbere y’umutuku muri iki gikombe cy’isi, nyuma yo gukinira nabi rutahizamu wa Iran.

Iran yakomeje guhusha ibitego byinshi, ariko ku munota wa 98 Rouzbeh Cheshmi afungura amazamu.

Bidatinze, nyuma y’iminota itatu gusa ku munota wa 101, Ramin Rezaeian yahise atsinda igitego cya kabiri cya Iran biyiha amahirwe yo kuguma mu irushanwa.

Comments are closed.