Munyaneza Thomas uyobora Tomtransfers akurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi

6,959
Kwibuka30

Umuyobozi wa Sosiyete imaze imyaka irenga itatu mu bucuruzi burimo ubw’imodoka mu Rwanda, Tomtransfers, Munyaneza Thomas akurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bw’amafaranga agera kuri miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni sosiyete yashinzwe na Munyaneza Thomas wari umaze igihe aba mu Burayi. Iri mu bucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha ‘apartments’, ‘supermarkets’ n’ibindi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka rwakiriye ibirego birenga 90 by’abantu barega Tomtransfers ibyaha bine.

Ibyo byaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ubuhemu no gutanga sheki itazigamiwe.

RIB yatangaje ko uregwa yakoreshaga amayeri areshya abantu bamuganaga ngo bamwizere.

Kwibuka30

Yababwiraga ko atumiza imodoka mu mahanga akanazikodesha. Ushaka imodoka yahitagamo ubwoko bw’iyo ashaka gutumiza yarangiza akishyura, umaze kwishyura yamubwiraga ko iyo modoka yanayimukodesha niba abishaka.

Mu gihe uwishyuye ategereje ko imodoka imugeraho, Tomtransfers yashoboraga kuba imuhaye iyo agendamo, yaba ashaka iyo gukodesha nabwo agatangira kumwishyura buri kwezi.

Uwitwa Hitimana Janvier yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yakoranye na Tomtransfers mu 2021 ubwo yabatumaga imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ariko kugeza ubu ngo ntarayihabwa.

Yagize ati “Nabahaye miliyoni 8 Frw twumvikana ko izindi enye nzazibaha nimara kubona imodoka kuko twari tuyiguze miliyoni 12 Frw. Kuva icyo gihe bampaye imodoka yo kugendamo bakajya bagenda bayisimburanya ariko kugeza ubu sindabona iyanjye.”

Muri iyo mikoranire irimo amayeri bigoye gutahura ko harimo uburiganya, hari abaguze imodoka bazibonye ariko hari n’abishyuye ariko barategereza baraheba ari na ho havuye bimwe mu byaha Munyaneza akurikiranyweho.

RIB isobanura ko Munyaneza akimara kubona amayeri ye atangiye gutahurwa kandi abantu batangiye kumwishyuza ari benshi yahisemo gutoroka. Kuri ubu dosiye y’ibyaha akekwaho iri gutunganywa mu minsi ya vuba ikaba izoherezwa mu Bushinjacyaha.

Itoroka rya Munyaneza ryatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro za Ukwakira 2022 ari na bwo abambuwe na Tomtransfers batabarizwaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.