Hamenyekanye akayabo Leta yigomwe kugira ngo ibiciro bya Lisansi na mazutu bitazamuka
Guverinoma y’u Rwanda yigomwe miliyari 4,4 Frw y’imisoro ituruka ku bikomoka kuri Peteroli mu Ukuboza 2022 na Mutarama 2023, kugira ngo ibiciro byabyo n’iby’ibindi bicuruzwa bidakomeza kuzamuka, bituma kuva muri Gicurasi uyu mwaka imaze kwigomwa hafi miliyari 87 Frw.
Ibiciro byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi cyagumishijwe ku 1580 Frw mu gihe igiciro cya litilo ya mazutu cyagumye ku 1587.
Ni mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuzamuka ku isoko bitewe n’impamvu zirimo kugabanuka kw’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga bitewe n’uko umuryango w’ibihugu bibicukura byafashe icyemezo cyo kubigabanya.
Minisitiri Nsabimana mu kiganiro kuri RBA, yavuze ko impamvu ibiciro bitazamutse ari uko leta yongeye kwigomwa imisoro ku bikomoka kuri peteroli, aho mu mezi abiri yigomwe miliyari 4,4 Frw.
Ati:“Leta ikomeza guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli…Kuva umwaka ushize mu kwezi kwa Gatanu leta yakomeje guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli, ari bwo igenda ishyiramo buri gihe nkunganire, yigomwa imisoro imwe n’imwe n’ubundi ikomoka kuri ibyo bicuruzwa bikomoka kuri peteroli, ibyo rero bigatuma buri gihe ingaruka zitaba nyinshi”.
Kugeza nk’ubungubu leta imaze kwigomwa hafi miliyari 87Frw. Dr Nsabimana yavuze ko iyo Leta itaza gushyiramo nkunganire ibiciro byari kongera kuzamuka cyane.
Dr Nsabimana yavuze ko bigendanye n’ibihe by’iminsi mikuru yegereje, Leta yemeye kunganira urwego rw’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hatagira abacuruzi babyitwaza ngo burize ibiciro.
Ati:“Abacuruzi n’inzego zifite aho zihuriye no kugenzura ubucuruzi muri rusange ni ugufatanya twese kugira ngo abaturage bataza kurengana cyangwa abacuruzi bakazamura ibiciro bagize ibyo bitwaza”.
Mu Ukwakira uyu mwana nibwo RURA yaherukaga gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagabanyutseho 29 Frw naho mazutu ikagabanyukaho 20 Frw.
Comments are closed.