Eto’o Fils yagaragaye ku mafoto ari gushotagura imigere umu cameraman muri Qatar
Samuel Eto’o Fils ufite izina rikomeye muri ruhago ku Isi, yafashwe amashusho ari guhohotera uwafataga amashusho, amukubita umugeri arabandagara, none benshi bari kunenga uyu mugabo usanzwe ari na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon.
Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Samuel Eto’o yirukankana umwe mu bariho bafata amashusho, ubundi akamukubita.
Ni amashusho yafashwe mu ijoro ryacyeye nyuma y’umukino Brazil yatsinzemo Korea 4-0, aho uyu munyabigwi muri ruhago yari avuye kureba umupira.
Aya amashusho atangira agaragaza Samuel Eto’o ari kumwe n’abafana bamwishimiye bari kwifata amafoto, ariko uyu mugabo akabona imbere ye hari undi musore uri gufata amashusho na camera, agahita atangira kumusatira ashaka kumukubita.
Uyu wafataga amashusho na we agenda amuhunga ari na ko akomeza gufata amashusho, ndetse abashinzwe umutekano bakaza bagakomakoma uyu munyabigwi ariko agakomeza gusatira uyu wafatanga amashusho.
Bigera aho Samuel Eto’o agera kuri uyu wafatanga amashusho, akamukubita umugeri yihanukiriye undi agahita atembagara hasi akagusha ikibuno.
Aya mashusho akomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’abakurikiranira hafi ibya ruhago, banenga Samuel Eto’o kuri iki gikorwa cy’umujinya w’umuranduranzuzi yakoze, ndetse basaba FIFA kumufatira ibihano bikarishye.
Amakuru avuga ko uyu munyamakuru wafataga amashusho asanzwe ari Umunya-Algeria wari umaze iminsi anenga ikipe y’Igihugu ya Cameroon kubera uburyo yitwaye mu gikombe cy’Isi yasezerewemo mu majonjora.
Bivugwa ko Samuel Eto’o yabonye uyu munyamakuru ari kumufata amashusho kandi amaze iminsi avuga nabi ikipe y’Igihugu cy’iwabo, bikazamura umujinya ari na bwo yakoze iki gikorwa kigayitse yihorera.
Comments are closed.