Intsinzi ya Morocco kuri Spain yashimishije umwami ahamagara umutoza.

6,936

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Maroc itsinze ikipe y’igihugu ya Espagne, byashimishije cyane umwami wa Maroc bituma we ubwe yihamagarira umutoza w’ikipe amushimira.

Umwe mu minsi yaraye ishimishije benshi mu banyafrika muri kino gikombe cy’isi, ni umukinjo waraye uhuje ikipe y’igihugu cya Maroc kuri uyu wa kabiri taliki ya 6 Ukuboza 2022, wari uukino wa kimwe cya munani cy’irangiza, amaso yose y’abanyafrika yari kuri uwo mukino w’ikipe imwe rukumbi yo ku mugabane yari isigaye nyuma y’uko andi yose asezerewe ntabashe kurenga kino cyiciro.

Ni umukino Maroc itahabwaga amahirwe yo gutsinda, ariko siko byagenze kuko iminota 90 yose y’umukino yarangiye amakipe yombi adatsindanye, kugeza ubwo hongeweho indi 30 ariko bikomeza kuba bityo kugeza ubwo hiyambajwe za penalty, birangira ikipe ya Maroc yegukanye intsinzi.

Maroc yabaye kipe ya mbere y’abarabu igeze muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi, yongeye iba ikipe ya kane yo ku mugabane wa Afrika igeze muri icyo cyiciro nyuma ya Cameroune, Ghana, na Senegal.

Nyuma y’iyo ntsinzi, umwami wa Maroc yahamagaye umutoza w’ikipe Bwana Walid Regragui aramushimira cyane.

Umutoza yagize ati:”Ni igikorwa gikomeye cyane tugezeho kandi [abakinnyi] bose bitanze, bose bagaragaje umuhate mwinshi cyane, twari tubizi ko dushyigikiwe cyane kandi ibyo twabishingiyeho mu kubona ingufu zo gukina uko twakinnye muri iri joro”.

Nyuma yo guhamagarwa n’umwami, ummutoza yagize ati:”Ni ibintu bidasanzwe ku Munya-Maroc guhamagarwa na we mwami, buri gihe adutera ishyaka, akanatugira inama akanadusaba kwitanga tutizigamye, ubutumwa bwe buhora ari bumwe, atewe ishema n’abakinnyi kandi atewe ishema natwe ndetse ku bw’ibyo turashaka no gutera indi ntambwe no gukora neza cyane kurushaho ku yindi nshuro“.

Ku wa gatandatu, Maroc izakina na Portugal mu mukino wa kimwe cya kane. Portugal igeze kuri uyu mukino nyuma yo kunyagira Ubusuwisi ibitego 6-1.

Comments are closed.