FDU Inkingi yashimiye Tshisekedi ku magambo asharira aheruka kuvuga kuri Kagame

7,396
Kwibuka30

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera hanze yarwo ryishimiye imvugo umukuru w’igihugu cya DRC aherutse gukoresha ubwo yashinjaga mugenzi we w’u Rwanda ko ari umunyagitugu, ko ndetse abaturage be bakeneye ubufasha bwa DRC ngo bigobotore ingoma y’igitugu. Yongeye ho ko Perezida Kagame yigira umunyabwenge mu ntambara kurusha abandi.

Ishyaka FDU Inkingi ryo kwa Placide Kayumba, ryasoye itangazo rishimira Perezida Tshisekedi ku magambo asharira yabwiye mugenzi we w’u Rwanda, aho bemeza ko yabashimiye ahabaryaga.

Kwibuka30

Muri iri tangazo bagaragaje ko bashaka ko bakorana nawe akabafasha kurwanya no guhirika ingoma ya Paul Kagame bita umunyagitugu.

FDU Inkingi kandi bakomeza basaba n’ibindi bihugu kunga mu ijambo rya Tshisekedi kugira ngo bafashe abaturage b’Abanyarwanda kwigenga no kwibohora.

FDU Inkingi ni ishyaka ryashinzwe n’impunzi z’abanyarwanda zari ziherereye mu Congo bagamije guharanira kurwanya FPR, hanyuma bakagaruka mu gihugu cyabo bavanywemo n’uwo bita umunyagitugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.