Umutoza wa Rayon Sport yahawe umukino umwe agomba gutsinda bitaba ibyo akirukanwa

6,683
Kwibuka30

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya APR FC, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport bwasabye umutoza wayo gutsinda umukino ukurikira bitaba ibyo akirukanwa.

Kwibuka30

Nyuma yo gutsindwa n’umukeba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Ukuboza 2022, abayobozi b’ikipe ya RAyon Sport bakoze inama y’igitaraganya bafata umwanzuro wo kuba bihanganiye umutoza wayo Bwana HARINGINGO Francis ariko bamusaba gutsinda umukino ukurikira akabona amanota atatu bitaba ibyo akabavira ku ikipe.

Umukino utaha ikipe ya Rayon sport FC izakina n’ikipe ya Gasogi Utd nayo imaze iminsi yitwara neza, ndetse nayo ikaba imaze guhiga ko izatsinda uno mukino, ibintu bishobora kutazorohera umutoza wa Rayon sport uri mu bemerwa cyane hano mu Rwanda nyuma yo kugeza kure amakipe yose yagiye atoza hano mu Rwanda.

Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’aho Rayon sport yongeye gukubitwa na APR FC, bigatuma itabasha kugumana umwanya wayo wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa championnat y’u Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published.