Bamporiki yageze imbere y’urukiko kuburana Ubujurire

5,418
Kwibuka30

Muri iki gitondo, Urukiko Rukuru ruri kuburanisha ubujurire bw’urubanza ruregwamo Bamporiki Edouard, wahamijwe ibyaha bibiri agahishwa igifungo cy’imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yajuririye igihano aherutse guhabwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Tariki 30 Nzeri 2022 nibwo urukiko rwakatiye Bamporiki igifungo cy’imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Ingingo ya 186 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko iyo uregwa aburana adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, akomeza kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo. Bivuze ko azakomeza kuburana adafunze kugeza igihe urukiko rw’ubujurire rufashe umwanzuro.

Bamporiki yatangiye gukurikiranwa muri Gicurasi uyu mwaka ahita anahagarikwa ku mirimo.

Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha birimo kwakira indonke ya miliyoni 5 Frw no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ibyaha byavuye ku ifungwa ry’uruganda rwa rwiyemezamirimo Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa akamuhuza n’ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.

Kwibuka30

Icyo gihe ngo Gatera yabajije Bamporiki amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.

Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya Merard Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n’inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.

Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.

Icyo gihe ngo basohotse kubera ko Gatera yari yamaze gutanga amakuru ku Bagenzacyaha ba RIB, bahise babafatira muri parikingi, amafaranga amwe afatirwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi mu mudoka ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera Norbert, yatse Gatera indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru ayaha Visi Meya Mpabwanamaguru, bityo ahita ajya gufunga urwo ruganda.

Uruhande rwa Bamporoki rwireguye ruvuga ko amafaranga yahawe atari indonke ahubwo ari ishimwe, dore ko we na Gatera bari basanzwe ari inshuti.

Yavuze ko atigeze akoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite kuko mu bubashe ahabwa n’amategeko atari ashinzwe gufunga cyangwa gufungura ibikorwa by’ubucuruzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.