Christopher Kayumba yasabye urukiko kwemeza ko ibyo ashinjwa byose ari ibihuha, maze agafungurwa
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gukatira imyaka 10 Dr Chistopher KAYUMBA ku byaha akurikiranyweho byo gushaka gufata ku ngufu umwe mu banyeshuri yari ashinzwe kwigisha.
Umushinjacyaha yasabiye Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6 ku byaha akurikiranyweho byo gufata abakobwa ku ngufu.
Twibutse ko Dr KAYUMBA Christopher ahakana bino byaha byose aregwa ahubwo akavuga ko icyo azira ari ukutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali akavuga ko urukiko rukwiye kumugira umwere ndetse rukamuhanaguraho ibyo byaha yise ibihimbano biri mu nyungu za politiki
Ibi ariko siko ku ruhande rw’ubushinjacyaha rubibona kuko rwo ruvuga ko urubanza rwe atari urwa politiki nk’uko ushinjwa abivuga, ahubwo rugashinja uno mugabo benshi bemeza ko ari umuhanga kuba yarafashe ku ngufu abakobwa babiri umwe wari umukozi we n’undi wigaga muri Kaminuza mu ishami itangazamakuru ari naryo uyu mugabo yakoragamo.
Umushinjacyaha yavuze ko muri 2012 aribwo yafashe ku ngufu uwari umukozi we bwa mbere yamusabye gukora isuku mu cyumba cye.
Umushinjacyaha kandi yavuze ko muri 2017 nabwo yashatse gufata undi mukobwa wigaga muri kaminuza ariko akamunanira kubera ko uwo mukobwa we yamubereye ibamba.
Ni icyaha yarezwe nyuma y’imyaka 9 y’igihe bivugwa ko cyakorewe.
Urukiko rumubajije impamvu uwo mukozi we w’umukobwa uvugwaho gufatwa ku ngufu atagize urwego na rumwe abimenyesha, umushinjacyaha yasubije urukiko ko umukozi yanze kubivuga kuko yabonaga Kayumba atinyitse, kandi ko icyaha cyo gufata ku ngufu gishobora kuregerwa mbere y’uko kimara imyaka 10.
Ahawe umwanya ngo yisobanure kuri ibyo birego, Christopher Kayumba yabwiye urukiko ko ari ibyaha byose ashinjwa ari ibihimbano; yafashe umwanya wo gusobanurira urukiko uko ibimenyetso ku byaha byo gufata ku ngufu bitahurwa mbere y’uko biregerwa n’urukiko.
Kayumba avuga ko ibivugwa n’ubushinjacyaha, mu magambo ye, ari ibintu abantu biganirira yagereranyije n’iby’”abacuruzi bo mu isoko babuze abakiriya”.
We n’umwunganizi we Me Seif Ntirenganya bavuga ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bati “niba nta raporo y’umuganga ihari twaje gukora iki mu rukiko?”; bongeraho ko amagambo gusa adashobora guhamya icyaha cyo gufata ku ngufu.
Ywabwiye urukiko ko ibyo birego byose byaje mu kwezi kwa 3 umwaka wa 2021 ubwo yari amaze gushinga ishyaka rya politiki yise Rwandese Platform for Democracy, icyo gihe kandi ngo abantu atavuze baramuhamagaye ngo bamusaba kwihutira kwisubiraho ku byo gushinga ishyaka cyangwa akabona ingaruka avuga ko nyuma n’ubucuruzi bwe bwose bwafunzwe azizwa kuba yarafunguye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda.
Umushinjacyaha yamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6; Kayumbe asaba urukiko kumugira umwere rukemeza ko ibyo bamurega ari ibihuha bigamije kumutesha agaciro.
Urukiko rwavuze ko umwanzuro uzatangwa tari 10 z’ukwezi kwa kabiri.
Comments are closed.