USA: Umwana yavumbuye iryinyo ry’ifi yo mu bwoko bumaze imyaka irenga miliyoni 3 buzimiye.

10,386
Kwibuka30

Umwana w’umukobwa wo muri Amerika yavumbuye mu mazi iryinyo ry’ifi rutura iri mu bwoko bw’amafi amaze imyaka irenga miriyoni 3 yarazimiye akaba akibaho.

Umwana witwa Molly Sampson ufite imyaka 9 y’amavuko ni we watoraguye iryinyo ry’ifi rutura yabayeho mu myaka irenga miliyoni 3. Umuryango w’uyu mwana ukomoka muri Leta Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwo mwana yakoze ibintu bitangaje kuko yavuye iwabo abwiye nyina ko agiye gushaka ifi ya Meg. Ageze aho yakuye iryo ryinyo yashinze amavi hasi mu mazi, yahakuye iryinyo ry’ubu bwoko bw’amafi ya ‘shark/requin’ atakiboneka kuko iryinyo ry’ifi ryitwa Otodus megalodon rimaze imyaka miliyoni eshanu n’igice riri mu mazi aho ryatoraguwe.

Ubusanzwe Megalodoon ni ijambo ry’Ikigereki risobanuye “iryinyo rutura” – ni amafi yabaga mu nyanja zo ku isi kugeza ubwo zipfuye zigashiraho mu myaka miliyoni 3.5 ishize.   

Iryinyo ry’ifi Molly yatoraguye rireshya na 13cm kandi ringana n’ikiganza, nk’uko nyina Alicia Sampson abivuga ubwo yatangazaga kuri Facebook icyo umukobwa we yatoraguye. Uwo mubyeyi Alicia yanditse ko abakobwa be babiri Molly na Natalie, bashakaga kujya “guhiga amenyo ya sharks nk’ababigize umwuga” kandi ko bari basabye imyenda yabugenewe nk’impano za Noheli.  

Kwibuka30

Ubwo bari bamaze kubona izo mpano zabo za Noheli bamaze no gufata ifunguro rya mugitondo kuri Noheli, bahise bajya ku nkombe z’inyanja hafi y’imanga za Calvery bari kumwe n’umugabo se Bruce.

Asobanura uko umukobwa yaritoraguye yagize ati: “Yambwiye ko yarimo kugenza amavi yitonze mu mazi ubwo yaribonaga maze agacubira akarifata.”

Uyu mugore yavuze ko umugore we guhera akiri muto yakoraga ibyo guhiga yahigaga ibisagazwa by’ibinyabuzima byapfuye muri ako gace, kandi Molly nawe yari amaze kubona andi menyo arenga 400 ariko akaba yaratandukanye niryo Molly yatoraguye kuko yari mato ariko yari atarigera abona iringana nkiryo yatoraguye kuri Noheli.

Alicia ati: “Igihe cyose yifuzaga kubona Meg, ariko ku mpamvu ntazi, yabivuze no mu gitondo cya Noheli.”  

Uyu muryango wajyanye iri ryinyo kuri Calvert Marine Museum, ifite ishami rya paleontology ryiga ku bintu bya cyera maze ryemeza ko iri ryinyo ari iry’iriya fi kandi kuri Facebook yashimiye “uyu muhanga mu wapimye iryo ryinyo.

Stephen Godfrey ukuriye iryo shami yagize ati: “Abantu ntibakwiye kwibwira ko amenyo ateye nk’iri ari menshi ku manga za Calvert. 

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.