RRA yatangaje ko yongereye ingano y’amfaranga ifata ku musoro ku nyungu yinjije
Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyongereye ingano y’amafaranga gifata ku musoro ku nyungu kinjije, hagamijwe kongera asubizwa abasora babyemerewe n’amategeko.
Ibi ni bimwe mu bisubizo birimo gushakirwa ibibazo abanyenganda bagaragaza ko bafite mu bijyanye n’imisoreshereze.
Usibye imisoro abanyenganda bavuga ko ibaremereye, banagaragaza ko hari ibindi bibazo mu misoro bigitsikamiye imikorere yabo ya buri munsi.
Ubusanzwe RRA yakuraga 12% ku musoro ku nyungu yinjije asigaye akajya mui isanduku ya leta ariko iri janisha ryiyongereye kuko ariryo rigarukira abasora uyu musoro hakurikijwe icyo itegeko riteganya.
Urugaga rw’abikorera rwateguye ibiganiro byahuje abanyenganda bagera ku 150 n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kuri uyu wa Gatanu.
Ruvuga ko ruzakomeza ubuvugizi ngo ibibazo bikigaragara ku bwinshi bikemurwe burundu.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko ubu hatangiye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe harebwa amavugurura y’amategeko, n’amabwiriza ajyanye n’imisoreshereze hagamijwe kugabanya umugogoro kubasora ariko bitagabanyije imisoro muri rusange nkuko biherutse kugarukwaho n’umukuru w’igihugu.
Comments are closed.