Kenyatta yasabye impande zongeye gushyamirana muri Congo kubahiriza amaserazerano ya Nairobi
Umuhuza wo gushaka amahoro washyizweho n’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba yatangaje ko “ahangayikishijwe cyane” no kongera kumera nabi kw’ibintu mu ntara ya Kivu ya ruguru muri DR Congo.
Uhuru Kenyatta, yavuze ibyo kubera imirwano yubuye kuwa kabiri hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 no “hagati y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro”.
Iyo mirwano yongeye gukomeza mu gitondo cyo kuwa gatatu abantu bataramenyekana neza umubare bakomeza kuva mu byabo bahunga ibice by’imirwano muri Rutshuru.
Mu ruhererekane rw’ubutumwa yanyujije kuri Twitter, Kenyatta arasaba “guhagarika imirwano yose no kubahiriza amasezerano ya Luanda” agasaba no “kugaruka ku nzira y’amahoro ya Nairobi”.
Kenyatta avuga ko kubura kw’iyi mirwano bimuteye “impungenge zikomeye” kubera ubwicanyi bwibasira abasivile bukozwe n’imitwe yitwaje intwaro, “n’abantu ibihumbi bavuye mu byabo kubera iyi minsi ibiri y’imirwano”.
Ibintu byarushijeho kumera nabi kuva mu ijoro ryo kuwa kabiri nyuma y’uko indege ya gisirikare ya DRC irashweho n’ingabo z’u Rwanda.
Umubano wari usanzwe ari mubi hagati y’ubutegetsi bw’ibi bihugu mu gihe Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo abategetsi b’u Rwanda bahakana.
Kinshasa ivuga ko kurasa indege yayo “itavogereye ikirere cy’u Rwanda” ari “ubushotoranyi” kandi “bingana n’igikorwa cy’intambara”, ikongeraho ko “itazabireka gutyo”.
Kigali ivuga ko iyo ndege yarashweho mugihe yari yavogereye ikirere cy’u Rwanda, kandi ikavuga ko ari “inshuro ya gatatu” ibyo bibayeho, ko ubu “Hafashwe ingamba z’ubwirinzi”.
Hitezwe umuhate mushya w’abategetsi bo mu karere n’abahuza nka Uhuru Kenyatta kugira ngo umwuka mubi utavamo ikibi kurenza uko bimeze ubu.
(BBC)
Comments are closed.