Intumwa ya Togo yasabye Abanyarwanda gukunda Igihugu n’abayobozi

6,062
Kwibuka30

Mu butumwa bweruye kandi butomoye bwanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo Robert Dussey yasabye Abanyarwanda gukunda Igihugu cyabo n’abayobozi bacyo, by’umwihariko ashimira abayobozi urugero rwiza batanga mu Rwanda no mu ruhando mpuzahanga.

Yabigarutseho ku wa Kane taliki ya 26 Mutarama 2023, mu gihe ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yazaniye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé Eyadéma.

Akigera i Kigali, Minisitiri Robert Dussey yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, akaba yamushimiye koyamwakiriye neza.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Minisitiri Dussey yagize ati: “Banyarwanda, mukomeze mukunde Igihugu cyanyu ndetse n’Abayobozi banyu. Ndashimira Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwiza bw’intangarugero kandi ndashimira umuvandimwe Dr. Vincent Biruta kunyakira neza.”

Nyuma y’ubwo butumwa, Minisitiri Dussey yakiriwe na Perezida Paul Kagame, amugezaho ubutumwa bwa Perezida Gnassingbé Eyadéma bwibanze ku iterambere ry’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Togo.

Minisitiri Robert Dussey, yanashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Togo uzira amakemwa kandi ushimishije, ashimira Abanyarwanda ko bagaragaza ubwitange mu byo bakora byose n’uburyo badatezuka ku kurimbisha Umujyi wa Kigali.

Ati: “Ndashimira abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe.”

Kwibuka30

Uyu muyobozi yaherukaga mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2021, aho yari yitabiriye inama ya kabiri yahurije Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Afurika n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) i Kigali, aho bategura Inama Nkuru ihuza Afurika na EU yabereye mu Bubiligi muri Gashyantare 2022.

U Rwanda na Togo bisanzwe bifitanye umubano n’ubutwererane mu bya dipolomasi bizira amakemwa, aho ibihugu byombi byiyemeje ubufatanye burambye mu guharanira iterambere rifitiye akamaro ababituye.

U Rwanda ruherutse kugaragaza ko rutewe ishema no kwagura ubufatanye hagati yarwo na Togo mu iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi aho Minisiteri zishinzwe ibikorwa remezo ku mpande zombi ziyemeje gukorana mu mishinga ijyanye n’iby’indege, ubwikorezi bwo ku butaka n’ubwo mu mazi, ndetse n’ubwa gari ya moshi.

Taliki ya 1 kugeza ku ya 3 Ukuboza 2021, ubwo i Kigali haberaga inama ya 33 ya Komisiyo ishinzwe Indege za Gisivili muri Afurika (AFCAC), u Rwanda rwagaragaje ko rutewe ishema ryo gutangira urugendo rwo gushyigikira Togo igateza imbere Urwego rw’indege za gisivili.

Icyo gihe ni na bwo hatangajwe ubushakashatsi bugamije kureba niba Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir yatangira gukora ingendo zihuza Kigali na Lomé.

Togo yagaragaje ubushake bwo kwigira kuri serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Rwanda, ahifashishwa ikoranabuhanga mu kwishyura ndetse no kugeza ku bagenzi internet y’ubuntu mu gihe bateze za bisi.   

Biteganyijwe ko ibigo bitanga serivizi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu bihugu byombi, zizagirana ubufatanye bugamije kwimakaza ubunyamwuga, kuvugurura imihanda ikoreshwa mu ngendo ndetse no gutanga serivisi zizira amakemwa.

U Rwanda rwaniyemeje gufasha Togo igaca ukubiri n’akajagari k’abamotari bo muri icyo Gihugu. Ku birebana n’ubwikorezi bwo mu mazi, u Rwanda na rwo ruzigira ku bunararibonye bwa Togo mu bijyanye no gucunga ibyambu, kubaka ibishya no kubikoresha mu buryo butekanye.

Ibihugu byombi byiyemeje kwimakaza ubufatanye bw’Inzego z’abikorera ku mpande zombi kugira ngo ubucuruzi bujyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi burusheho gutera imbere mu nyungu z’abaturage ba byo.

Ku birebana na Gari ya moshi, u Rwanda rwiyemeje gufatiraurugero ku bikorwa remezo bya gari ya moshi bimaze imyaka muri Togo, ariko ibihugu byombi bikaba bashaka kwagura ubwo bufatanye mu guteza imbere ibikorwa remezo bijyanye n’igihe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.