Yagiye gukoresha controle technique afatanwa perimi yaguze muri Congo

7,465

Umushoferi umaze igihe atwara ama camions yafatanywe perimi y’impimbano ubwo yari agiye gukoresha isuzuma ry’iikinyabiziga cye (Controle technique) avuga ko iyo perimi ayiguze muri Congo.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama, mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, hafatiwe umugabo ufite imyaka 39, wari ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko yafashwe ubwo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga.

Yagize ati “Yafashwe ku isaha ya saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yo mu bwoko bwa Volvo atwara, bimaze kugaragara ko uruhushya agenderaho rumwemerera gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C, D na E ari uruhimbano kandi rudahuje amazina yombi n’ayo ku ndangamuntu ye.”

Ubwo yafatwaga, uyu mugabo yiyemereye ko atigeze akora ikizamini ngo ahabwe uru ruhushya ahubwo ko yaruguze muri Congo mu mwaka wa 2021 yishyuye amadorali ya Amerika 200.

CP Kabera yagiriye inama umuntu wese wifuza gutwara ikinyabiziga, kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zose ziterwa no gushaka kunyura mu nzira z’ubusamo.

Ati:”Inama tugira uwo ari we wese ushaka kuba umushoferi ni uko yafata igihe, akabanza akiga amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, akabona uruhushya rw’agateganyo, agakomeza akiga neza ikinyabiziga akamenya kugitwara, akiyandikisha agakorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akarutsindira. Indi nzira iyo ari yo yose irenze kuri izo, ntiyemewe kandi irahanirwa.”

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.