U Rwanda na M23 bongeye gushyirwa mu majwi muri raporo ya Human Right Watch (HRW)

5,372

Umuryango Human Right watch urashinja umutwe wa M23 ubwicanyi bw’abasivili no gushyira abana mu gisirikare ndetse no kuba uwi mutwe uterwa ingabo mu bitugu n’igisirikare cy’u Rwanda.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Right watch kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Gashyantare 2023 wasohoye icyegeranyo gikubiyemo ibirego uyu muryango ushinja umutwe wa M23, umutwe umaze igihe warigaruriye uduce tutari duke two mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, icyegeranyo gishinja M23 ubwicanyi ku basivili.

HRW ivuga ko hari abantu bishwe mu bihe bitandukanye mu duce twigaruriwe n’uwo mutwe bazira gusa kuba batavuga rumwe n’uwo mutwe, uwo muryango ukomeza uvuga ko hari n’abandi bagiye bicwa batarinze kuburanishwa n’ubutabera ubwo aribwo bwose.

Umutwe wa M23 wakomeje guhakana ibirego byose byo kuba ifashwa n’igisirikare cy’u Rwanda, mu bihe byashize, umuvugizi wa M23 yavuze ko nta n’igikwasi uwo mutwe ubona nk’inkunga ivuye ku Rwanda.

Mu mwanzuro wa HRW, urasaba ibihugu nka Amerika, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Ubufaransa, Ubwongereza, n’ibindi bihugu, guhagarika ubufasha bwa gisirikare biha u Rwanda, mu gihe cyose rugifasha M23.

Raporo ya HRW ikomeza ivuga ko uwo mutwe wa M23 ushyira mu gisirikare cyabo abana bakiri bato, ndetse hakaba hari n’abandi bahatirwa kujya muri icyo gisirikare ku gahato bitaba ibyo bakicwa.

U Rwanda rwongeye gushyirwa mu majwi.

Raporo ya HRW ikomeza ivuga ko ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rw’u Rwanda muri M23 aho uwo mutwe uterwa inkunga n’igisirikare cy’u Rwanda mu kubaha ibikoresho, ibyo kurya ndetse ikohereza n’abasirikare gufatanya n’uwo mutwe.

HRW isaba EU gukora ku buryo ubufasha bwa miliyoni 20 z’ama-Euro (miliyari 23Frw) mu 2022 yahaye ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda mu majyaruguru ya Mozambique, bugenzurwa neza kugira ngo EU itaba irimo kugira uruhare mu buryo buziguye mu bikorwa bya gisirikare by’ihohotera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kugeza ubu nubwo u Rwanda rutari rwagira icyo rubivugaho, biteganijwe ko n’ubundi ruri bubihakane kuko kuva kera rwakomeje ruvuga ko nta nkunga rutera umutwe wa M23, ahubwo rwo rkavuga ko DRC igomba kuganira n’uwo mutwe kuko ikibazo cyabo ari icya kera, ndetse rukongera rugasaba DRC kureka gukorana n’umutwe wa FDLRkuko ariwo nyirabayazana w’ibyo bibazo byose byose.

Iyi raporo isohotse mu gihe kuri uyu wa gatandatu abakuru b’ibihugu bya EAC byagize inama idasanzwe ibera i Bujumbura mu Burundi ku butumire bwa perezida Evariste Ndayizeye eakaba ari nawe uyobowe uno muryango. Imwe mu myazuro yafatiwemo ni uko abarwana bose bahgomba guhagarika imirwano vuba na bwangu, imyanzuro n’ubundi idatandukanye n’iyafatiwe i Luanda muri Angola na Nairobi ariko kugeza ubu ikaba itarigeze yubahirizwa.

Comments are closed.