AS Kigali yasobanuye impamvu yikuye mu gikombe cy’Amahoro

6,913

Nyuma yo gutangaza ko bikuye mu mikino yo guhatanira igikombe cy’Amahoro, ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ishaka gushyira imbaraga kuri championnat.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo ikipe y’abanyamujyi AS Kigali yashyize hanze itangazo rivuga ko itazitabira imikino yo guhatanira igikombe cy’amaro, mu kiganiro iyi kipe yagiranye n’iginyamakuru kigali today, Kankindi Alida Lize umuvugizi w’iyi kipe ya AS kigali yavuze impamvu yatumye basezera, yagize ati:”Nta yindi mpamvu yatumye twikura mu gikombe cy’Amahoro ni uko dushaka gushyira imbaraga cyane muri shampiyona.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kwikura mu gikombe cy’Amahoro uyu mwaka ntaho bihuriye no kuba ikipe yaba ifite ibibazo by’amikoro kuko nta kibazo cy’ubushohozi ikipe ifite.

AS Kigali ivuga ko igiye gushyira imbaraga muri shampiyona, kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu aho ifite amanota 33 mu mikino 18 imaze gukina aho irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota ane kuko ifite 37.

AS Kigali ni yo ibitse Igikombe cy’Amahoro giheruka mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 yatwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma mu gihe muri rusange iri rushanwa imaze kuritwara inshuro eshatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.