Nyanza: Habaye imirwano ikomeye yashyamiranije indaya n’abanyerondo
Mu Karere ka Nyanza habereye imirwano ikomeye cyane y’amabuye yashyamiranije abagore bakora umwuga w’uburaya n’abashinzwe irondo ry’umwuga mu kagali ka Nyanza gaherereye mu mujyi rwagati.
Ku gicamunsi cyo kur uyu wa kane taliki ya 23 Gashyantare 2023 ahagana saa cyenda z’amanywa mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, umurenge uherereye mu mujyi rwagati habereye imirwano ikomeye yashyamiranije abashinzwe irondo ry’umwuga n’indaya zikorera uwo mwuga mu gace kazwi nko kuri 40 aho impande zombi zari zimaze gusinda inzoga benshi bemeza ko ari ibikwangari zarwanye bikomeye, imirwano yaranzwe no guterana amabuye n’ibibando abanyerondo bahondagura izo ndaya.
Iyo mirwano ikomeye yatangiriye mu gace kitwa Mugonzi, neza neza ahitwa kuri 40, ako gace karazwi cyane kubera uburaya, ubujura, urogomo n’ubugizi bwa nabi buhakorerwa ku manywa y’ihangu, umwe mu babonye uko byatangiye yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ukorera muri ako Karere ko iyo mirwano yatewe n’ubusinzi bw’indaya zari zingajemo n’abiyita abasangwabutaka (Abasigajwe inyuma n’amateka cyangwa se abatwa) n’abanyerondo bakorera mu Kagali ka Nyanza, bikavugwa ko bose bari basinze kuko bahereye kare basangira ibyuma.
Uwo mugabo utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Urabizi ko uyu munsi ari ku munsi w’isoko, hano kuri 40 ubundi haba huzuye, zino ziriya ndaya ubona ziri guterana amabuye na bariya bahungu bashinzwe irondo, bahoze basangira turiya tuyoga twa mukubite guhera nka saa tanu rwose bari hariya, rero sinzi uko byagenze tubona batangiye gushayamirana“
Amakuru avuga ko umwe mu banyerondo ariwe watangiye gukubita umwe muri izo ndaya basangiraga, noneho izindi ndaya ziramutabara, maze imirwano ikomeye itangira ubwo, yagize ati:”Umwe mu bashinzwe irondo nawe wari wasinze yakubise inkoni mu mugongo imwe mu ndaya basangiraga, noneho imirwano iratangira, indaya zirasohoka zitoragura amabuye zitangira gutera abashinzwe irondo nabo wabonaga basinze”
Uwo munyerondo akimukubita inkoni, indaya zose zahise zisohoka muri ako kabare, zitoragura amabuye zitangira gutera abanyerondo, nabo batangira kwirwanaho ari nako bakubita inkoni n’ibiboko basanzwe bagendana, imirwano yakomeye iba iratangiye ubwo, abanyerondo bamera nk’abahunga, barazamuka bagera ahitwa kwa Nyaruhene ahazwi nko kwa Yahaya, abandi barabakurikira ari nako babatera amabuye n’induru zivuga mu mujyi wose.
Umwe mu bacuruza Mituyu (M2U) ku marembo y’isoko yagize ati:”Ni imirwano ikomeye, bateranaga amabuye mu buryo budasanzwe, n’abanyerondo bayateraga batitaye kuwo ryakomeretsa, wabonaga baviriranye amaraso menshi, ni ibintu byari biteye ubwoba“
Biravugwa ko Imirwano yakomeje, indaya zikomeza kwataka abanyerondo, nabo bahungira ahari ikigo cy’imari iciriritse kizwi nka “Duterimbere”, abantu barahurura, ndetse zimwe mu ndaya zari zambaye utwenda tw’imbere ari nako zivirirana amaraso kugeza nka saa kumi n’ebyiri abanyeshuri bari gutaha ubwo inzego z’umutekano zigajemo polisi arizo zaje zigahosha iyo mirwano yari yananiranye.
Ni imirwano yamaze igihe kitari gito iza guhoshwa n’inzego z’umutekano.
Amakuru dufitiye gihamya ni uko abagera ku 10 bajyanywe kuri station ya polisi ikorera mu murenge wa Busasamana.
Ubundi usibye ino mirwano yafashe urundi rwego kuri uyu munsi, ubundi muri kano gace kazwi nko kuri 40 ni ahantu harangwa n’urugomo, ubujura, hakaba ariho hari indiri y’abanywa bakanagurisha ibiyobyabwenge, ni indiri y’uburaya bukorwa ku manywa y’ihangu ndetse bamwe bakemeza ko ako gace ari aka mbere mu gihigu mu duce tubarizwamo indaya nyinshi, umwe mu basaza wemeza ko yahavukiye ndetse ubu akaba ahasaziye yavuze ko ari naho hatangiriye uburaya mu Rwanda.
Ikibazo cy’umutekano muke muri kano gace, ndetse n’icy’abarara bagizwe abanyerondo bakabangamira umutekano w’abaturage aho babakubita, bakabiba utwabo twakivuze kuva kera ariko buri gihe inzego z’ibanze zikabakomeraho zikirengagiza amarira y’umuturage.
Bamwe mu baturiye i Nyanza bemeza ko impamvu z’urugomo rwa hato na hato mu mugonzi cyane cyane aho kuri 40 biterwa n’umubare munini w’utubare ducuruza ubwoko bwinshi bw’utuyoga benshi bita ngo “Icyuma”, muri ako gace saa moya zo mu gitondo, uhasanga huzuye insoresore zidafite icyo zikora, ku buryo saa yine z’igitondo bose baba batangiye gusinda, bigera saa kumi n’ebyiri izo nsoresore zatangiye guteza urugomo no kwiba abahisi n’abagenzi.
(Inkuru ya Abdul)
Comments are closed.