Kenya: Umuzungu w’imyaka 62 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu 10

6,752

Urukiko rwo muri Nakuru muri Kenya rwafashe umugabo w’Umudage witwa Martin Herman w’imyaka 62, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana bato b’abahungu icumi.

Ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru kiravuga ko Urukiko rwakiriye ibirego 14 bishinja uyu mugabo gusambanya abana b’abahungu batandukanye mu mpande zitandukanye z’igihugu n’ubucuruzi bw’abantu.

Herman ufite ubwenegihugu bwa Kenya ashinjwa gusambanya aba bana hagati ya 2006 na 2023.

Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo ashyirwa muri gereza ya Nakuru mu gihe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rye uzasomwa kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.

Iki ni icyemezo kitanyuze umwunganizi we mu mategeko Kipkoech Ng’etich, wavuze ko umukiliya we ari kurenganywa kuko ari umunyamahanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.