Burundi: Abakozi ba Leta bategetswe kujya basenga mbere yo gutangira akazi

3,555

Leta y’Uburundi yategetse abayobozi ba Leta ku nzego zo hejuru kujya batangira akazi kabo n’isengesho buri gitondo.

Guhera kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Werurwe 2021, abakozi bo mu biro bya perezida w’Uburundi, abo mu biro by’umwungirije, n’abo mu biro bya minisitiri w’intebe w’icyo gihugu bategetswe kujya batangira akazi kabo ka buri munsi isengesho ry’iminota 30.

Ibi byamenyeshejwe mu rwandiko rwashyizweho umukono na Coloneli Aloys Sindayihebura, umuyobozi ushinzwe ibibazo bya gisivili muri perezidansi, urwo rwandiko rukavuga neza ko iryo sengesho rigomba kujya ryubahirizwa buri saa moya n’igice rikageza saa mbili maze akazi kakabona gutangira.

Kino cyemezo biravugwa ko kitanuze abatari bake kuko hari abadahuje imyemerere ariko bagahuzwa n’akazi, ubu rero bakaba bafite ikibazo cy’uburyo bazajya bahuza isengesho.

Urwo rwandiko ruvuga ko hazajya hagaragara umuntu wigisha ijambo ry’Imana, kandi bigakorwa mu buryo bwa gikirisito, ibintu bamwe mu basiramu bavuga ko bizababangamira.

Ubwo yasubizaga ibibazo kuri iryo tegeko, Col. Aloys yavuze ko iryo tegeko rigamije gusengera igihugu, cyane cyane ko ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu rivuga ko ryabanje Imana imbere ya byose.

Comments are closed.