Perezida Kagame yanenze ivangura riba mu mupira w’amaguru

5,694

“Politiki muri Siporo igaragaza ibibazo sosiyete yikoreye, mu gihe abafana bajugunya imineke ku bakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyafurika cyangwa bagatoteza umusifuzi w’umugore; ibyo biterwa n’imiterere mibi ya sosiyete ikomeza guhembera iyo myitwarire idahwitse.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nkuru ya 73 y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) iteraniye i Kigali kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Werurwe 2023.

Iyo Nama yatangiye ku ya 13 ikazasoza kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Werurwe, ihurije hamwe ibihumbi by’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye  iza no gutorerwamo Umuyobozi Mukuru wa FIFA muri Manda y’imyaka ine iri imbere.

Perezida Kagame yagaragaje ko Siporo, cyane cyane umupira w’amaguru,  ibereyeho guhuriza abantu hamwe ari na yo mpamvu ikwiriye kurindwa kimwe n’ubundi buryo bwashyiriweho kwimakaza ubufatanye mpuzamahanga.  

Yakomeje agira ati: “Icyo Isi ikeneye ni ukurushaho kubona umutima w’ineza wa Siporo muri Politiki zacu aho kwinjiza amacakubiri ya Politiki muri Siporo.  Ibyo bigaragaza impamvu Qatar yatewe ishema no kwakira Imikino y’Igikombe cy’Isi, kandi u Rwanda rutewe ishema no kwakira iyi Nama Nkuru ya FIFA. Dukwiye gushyira politiki mbi hanze ya siporo, nk’uko twabibonye mu kujora kwa buri kanya kuje uburyarya mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’umwaka ushize.”

Perezida Kagame yashimye uburyo FIFA n’Igihugu cya Qatar byateguye ndetse bikanashyira mu bikorwa imikino y’igikombe by’Isi, anenga abakomezaga guhwihwisa ibinyoma kuri Qatar bibaza impamvu ari cyo Gihugu cyatoranyijwe kwakira iyo mikino mpuzamahanga kandi kigaragaramo ivangura…

Perezida Kagame yavuze ko ibyavuzwe byinshi banenga icyo Gihugu bitari bishingiye ku kuri, agira ati: “Aho kubaza impamvu iyo mikino yaberaga hariya, ahubwo ibaze uti kubera iki itahabera? Keretse turamutse tubaye tuvuga ku kuba hari bamwe babigenewe, ko hari bamwe muri twe kuri uyu mubumbe bemerewe kuryoherwa.

Birarebana no gushaka gushyira abantu mu mwanya wabo ariko iyo myitwarire, ikwiriye kuba yarasigaye inyuma kera cyane mu mateka. Ibyo ntibivuze ko abakinnyi badafite uburenganzira bwo kwanga ibibagiraho ingaruka n’imiryango yabo. Rwose barabufite.”

Yakomeje asaba abatuye Isi gukorera hamwe mu guharanira ko imikino itagira n’umwe iheza kandi ikubaha buri wese, aboneraho no gushima ubuyobozi bwa FIFA bwatoranyije u Rwanda nk’Igihugu kigomba kwakira iyi Nama Nkuru mu gihe bwari bufite uburenganzira bwo kuba bwahitamo kujya n’ahandi.

Yagarutse ku gikorwa cyo kongera amakipe azahatana mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’umwaka wa 2026, agaragaza ko ari amahirweakomeye ku makipe yok u Mugabane w’Afurika kuko bizatuma yikuba inshuro zigira kuri ebyiri.

Itandukaniro ry’abakinnyi b’i Burayi n’abo muri Afurika si impano

Perezida Kagame yakomoje no ku buryo Abanyafurika badahuzaubumenyi n’ubushobozi n’abakinnyi bo ku yindi migabane kubera kutagira ibikorwa remezo bihagije, kutabona imyitozo ikwiriye, ndetse no kubura ubufasha n’ubufatanye bw’inzego.

Yavuze ko icy’ingenzi ari uguteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika kuko ikinyuranyo kiri hagati y’umukinnyi w’icyamamare muri Afurika n’uwi Burayi atari impano.

Ati: “Ni ukubura ibikorwa remezo, imyitozo no gushyigikirwa. Birumvikana ko buri Federasiyo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru bifite inshingano zo kuziba ibyo byuho, ariko dukoreye hamwe dushobora kugera ku ntego duhuriyeho mu buryo bwihuse. Umupira w’amaguru twubaka hano muri Afurika ushobora kugira agaciro nk’ako ugira mu bice abakinnyi bacu baharanira kujya bakurikiye guteza imbere umwuga wabo.”

Perezida Kagame yashimye Umuyobozi wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) Patrice Motsepe, anamushimira igihembo yahawe ari kumwe n’Umwami wa Morocco. Yanagaragaje ibinezaneza Abanyarwanda batewe n’itangizwa rya Sitade yitiriwe rurangiranwa mu mupira w’amaguru ‘Pele’ mu kumuha icyubahiro.

Yanagaragaje kandi ko mu rwego rwo guharanira kubakira abagore amahirwe angana mu kibuga no mu bayobozi, ubusifuzi n’indi myuba ishyigikira umupira w’amaguru, muri Mutarama uyu mwaka FERWAFA na FIFA byatangije gahunda y’imyaka ine y’iterambere ry’iumupira w’amaguru w’abagore.

Yashimiye FIFA na Qatar byateguye imikino y’Igikombe cy’Isi y’umwkaa ushize ikaba yaragenze neza, anifatanya mu byishimo n’Argentine yatwaye Igikombe muri ayo marushanwa y’agahebuzo azahora yibukwa.

Comments are closed.