Rusesabagina yamaze kugera i Doha muri Qatar

7,442

Biravugwa ko Bwana Paul Rusesbagina uherutse guhabwa imbabazi na perezida wa Repubulika yaba amaze kugezwa muri i Doha muri Qatar imbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika

Bwana Paul Rusesabagina uherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, biravugwa ko ubu yaba amaze kugera i Doha mu gihugu cya Qatar aho azafatira indege akabona kwerekeza muri Amerika agasanga umuryango we wari umaze igiheutamubona.

Ikinyamakuru The Washington Examiner kivuga ko John Kirby umuvugizi w’inama y’umutekano ya Amerika yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kandi yageze i Doha.

Iki kinyamakuru gisubiramo Kirby agira ati:“Vuba arafata urugendo agaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kandi umuryango we, nzi neza ko nta utunguwe, biteguye kumwakira hano, iwabo.”

Ibi bibaye nyuma y’aho arekuwe n’imbabazi za Leta kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize, nyuma akaza kwerekeza kuri ambasade ya Qatar yagize uruhare rukomeye mu guhuza uruhande rw’u Rwanda na Leta Zunze ubumwe za Amerika zari zaragerageje gutegeka u Rwanda ko rwamurekura ariko rubabera ibamba kugeza hiyambajwe igihugu cy’inshuti y’u Rwanda.

Twibutse ko Bwana Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.

Comments are closed.