Nyagatare: Amayobera kuri miliyoni zirenga 25 zibwe muri SACCO ya Karangazi

5,855
Kwibuka30

Miliyoni zirenga 25 nizo bimaze kumenyekana ko zibwe muri SACCO y’Umurenge wa Karangazi, kugeza ubu biracyari amayobera kuko nta rugi cyangwa idirishya byishwe ngo hagire uwinjiramo yibe.

Amakuru y’iyibwa y’amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 25 muri SACCO Karangazi yemenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Werurwe ubwo abakozi bageraga ku kazi bagiye gutangira akazi kabo ka buri munsi.

Amakuru avuga ko abakozi bose baherukaga mu kazi kuwa gatanu w’icyumweru gishize kuko batakoze muri weekend, umwe mu bakozi bakorera iyo koperative yo kubitsa no kugurizanya y’Abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yagize ati:”Twese duheruka hano kuwa gatanu n’imugoroba, kuwa gatandatu no ku cyumweru ntawakoze, twabimenye ubwo twese twinjiraga mu kazi maze tugiye kureba muri caisse amafaranga twasize dusanga nta n’igiceri kirimo

Undi nawe uvuga ko asanzwe ari umubitsi w’iyo SACCO yabwiye umunyamakuru wacu ukorera muri ako agace, ati:”Jye nahageze nka saa mbili hafi n’igice, ndebye muri caisse yanjye nsanga nta giceri na kimwe kirimo, mu gihe nariho nshaka kubivuga, mba numvise n’abandi bagenzi bagenzi nabo bari kuvuga ko nta faranga na rimwe bari kubona muri caisse

Kwibuka30

Amakuru avuga ko bahise bihutira kubibwira umuyobozi wabo ariwe Gerant, nawe agiye kureba coffre fort asanga nayo yibwe, ahita abimenyesha inzego z’umutekano harimo na RIB ikorera mu murenge wa Karangazi.

Kugeza ubu ikibazo gihari gikomeye, ni ukumenya umuntu waciye ku muzamu akinjira, yamara agatwara icyitwa ifaranga cyose cyabarizwaga muri iyo SACCO. Ku murongo wa terefoni, gitifu w’Umurenge SACCO iherereyemo yavuze ko batigeze basenya ingufuri y’umuryango cyangwa idirishya, yewe ko no hejuru kuri plafond hameze neza ku buryo ntawaba warahanyuze, ati:”Ni amayobera, ntawuramenya aho banyuze, ntibashenye urugi, cyangwa idirishya, nta kimenyetso, ubwo sinzi, buriya RIB izobereye ibintu nk’ibi niyo iri bugenze icyaha ikamenya uko byagenze

Amakuru twamenye, ni uko amafaranga yose yibwe ari 25,400,000FRW, ikindi cyakomeje kuyoberana, ni ukuntu SACCO yararanye ayo mafaranga kandi hari ibwirizwa rivuga ko SACCO itemerewe kuraza mu nzu zayo amafaranga arenze miliyoni 10.

Kugeza ubu, umuzamu, ndetse na gerant w’iyo SACCO na bamwe mu bakozi bivugwa ko biriwe bahatwa ibibazo na RIB

Leave A Reply

Your email address will not be published.