Burundi: Ubuyobozi bwakuyeho icyemezo cyo kwirukana umugore ushinjwa gutwara abagabo b’abandi

10,639

Ubuyobozi bw’intara ya Muyinga bwakuyeho icyemezo cyari cyafashwe n’umuyobozi wa komini cyo kwirukana ku butaka bw’aho ayobora umukobwa ushinjwa gutwara abagabo b’abandi.

Guverineri w’intara ya Muyinga mu gihugu cy’Uburundi yatangaje ko akuyeho icyemezo cya musitanteri (Ugereranywa na meya mu Rwanda) wa komini Butihinda Bwana Ndikumasabo Gilbert, icyemezo cyo kwirukana ku butaka bw’iyo komini umugore witwa MUKESHIMANA Aniella.

Mu rwandiko rwasinyweho na Musitanteri Gilbert yavuze ko uwo mugore Aniella afite umugambi wo gusenya ingo z’abandi

Bivugwa ko kugira ngo musitanteri afate kino cyemezo ari uko hari abagore bari baje kurega uyu Aniella bakavuga ko ari indaya itwara abagabo b’abandi.

Nyuma ariko haje kumenyekana andi makuru ko uyu Aniella yagambaniwe n’abagore babiri yahoze akorera mu kabari, nyua yuko nawe abonye agafaranga ahitamo gushinga akabari ke aho benshi mu bakiriya be ba mbere aho yakoreraga bamusanze aho yafunguye hashya, bituma rero abo bagore bamugirira ishyari.

Guverineri yavuze ko icyo cyemezo gikuweho, ndetse ko nta muntu ukwiye kwirukanwa mu gihugu cye ngo ni uko yakoze icyaha runaka.

Comments are closed.