Singapor: Bwana Tangaraju yishwe amanitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza urumogi

6,706

Singapour (Singapore) yashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku mugabo wahamijwe gucura umugambi wo gucuruza urumogi, nubwo abo mu muryango we, impirimbanyi hamwe n’umuryango w’abibumbye bari bamusabiye imbabazi.

Umuryango wa Tangaraju Suppiah, wari ufite imyaka 46, wavuze ko yishwe anyonzwe (amanitswe mu mugozi) kuri gereza ya Changi mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.

Impirimbanyi zavuze ko yari yarahamijwe icyaha ku bimenyetso bidafite ireme kandi ko yabonye ubwunganizi bucye bwo mu rwego rw’amategeko mu gihe cy’urubanza rwe.

Abategetsi bavuze ko mu rubanza rwe amategeko yubahirijwe uko bikwiye ndetse banenga impirimbanyi kubera ko zakemanze akazi k’inkiko.

Singapour ifite amwe mu mategeko akaze cyane ku isi yo kurwanya ibiyobyabwenge. Iki gihugu kivuga ko ayo mategeko ari urucantege rwa ngombwa mu kwirinda ibyaha biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu mwaka ushize, iki gihugu cyashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu 11 ku birego bijyanye n’ibiyobyabwenge, barimo n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe wahamijwe gucuruza ikiyobyabwenge cya heroin (héroïne).

Kuri uyu wa gatatu, umuryango wa Tangaraju Suppiah wari wateraniye kuri iyo gereza iri mu burasirazuba bwa Singapour.

Kirsten Han, impirimbanyi iharanira ivanwaho ry’igihano cy’urupfu, kuri uyu wa gatatu yabwiye BBC ati: “Umuryango wari wavuze ko utazamutererana kugeza ku musozo. Byabaye ibintu bibabaje cyane kuri bo.

“[Abo mu muryango we] Baracyafite ibibazo bitarasubizwakuri iyi dosiye, ndetse no ku bimenyetso bimushinja”.

Impirimbanyi zivuga ko amategeko akaze ya Singapour yo kurwanya ibiyobyabwenge hamwe no kuba ikoresha igihano cy’urupfu, akomeje kurushaho kuyitandukanya bikomeye n’ibindi bihugu byo mu karere iherereyemo k’Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba.

Malaysia, igihugu gituranyi cyayo, muri uku kwezi kwa Mata (4) yakuyeho igihano cy’urupfu cyari itegeko. Malaysia yavuze ko icyo gihano atari urucantege rutanga umusaruro mu ikumirwa ry’ibyaha.

Ikoreshwa ry’urumogi ryakuwe mu byaha bihanwa n’amategeko mu bice byinshi byo ku isi, harimo no mu gihugu cya Thailand – gituranye na Singapour – aho abaturage bashishikarizwa ubucuruzi bw’urumogi.

Ku wa kabiri, inkiko za Singapour zanze ubujurire bwo ku munota wa nyuma bw’umuryango wa Tangaraju Suppiah, ku guhamwa n’icyaha kwe kwo mu mwaka wa 2018.

Mu minsi ya vuba aha ishize, abo mu muryango we n’impirimbanyi bari bashyikirije amabaruwa Perezida wa Singapour Halimah Yacob, mu kumusaba imbabazi kwa nyuma.

Ni mu gihe impirimbanyi akaba n’umuherwe w’Umwongereza utunze za miliyari z’amadolari, Sir Richard Branson, yari yasabye ko gushyira mu bikorwa icyo gihano cy’urupfu bihagarikwa, iyo dosiye ikongera gusuzumwa.

Ku cyumweru, Leela Suppiah, mushiki w’uwo mugabo wahawe igihano cy’urupfu, yari yabwiye abanyamakuru ati: “Ndabizi ko musaza wanjye nta kintu na kimwe kibi yakoze. Nshishikarije urukiko kureba dosiye ye guhera mu ntangiriro”.

Tangaraju Suppiah yahamijwe “gufasha ikorwa ry’icyaha mu gucura umugambi wo gucuruza” ikilo kimwe (1kg) cy’urumogi ruvanwe muri Malaysia rujyanwe muri Singapour mu 2013.

Ntiyafatanyweibyo biyobyabwenge cyangwa ngo abisanganwe mu ihererekanywa ryabyo.

Ariko abashinjacyaha bavuze ko ari we wakoze ubuhuza bw’icyo gikorwa, ndetse batahuye nimero ebyiri za telefone zakoreshejwe n’umugabo wazanye ibyo biyobyabwenge, bavuga ko basanze ari iza Suppiah.

Yavuze ko atari we wavuganaga n’abandi bafite aho bahuriye n’iyi dosiye, ahubwo ko yari yarataye imwe muri telefone ze ndetse ahakana avuga ko atari we nyiri telefone ya kabiri.

Leela Suppiah (uri hagati) ku cyumweru yavuganye n’abanyamakuru asaba ko musaza we agirirwa imbabazi

Mu bujurire bwa nyuma bwa Tangaraju, abacamanza bemeranyijwe n’ubushinjacyaha ko ari we wahuje igikorwa cyo gutwara ibyo biyobyabwenge, ibi byatumye amategeko atamwemerera kuba yahabwa igihano cyoroheje kurushaho.

Impirimbanyi zari zagaragaje impungenge zuko atahawe mu buryo bukwiye umusemuzi w’ururimi rw’igi-Tamil kandi ko byabaye ngombwa ko mu bujurire bwe bwa nyuma yiburanira we ubwe kuko umuryango we utashoboye kumubonera umwunganizi mu mategeko.

Abategetsi ba Singapour bavuga ko yasabye umusemuzi mu rubanza gusa, ko atari mbere yarwo. Bongeraho ko yari afite abunganizi mu mategeko mu gihe cyose cy’urubanza.

Sir Richard, wa muherwe w’Umwongereza, mbere wari wanenze igihano cy’urupfu mu 2022 cyahawe Nagaenthran Dharmalingam wari ufite uburwayi bwo mu mutwe, yavuze ko iki gihano cy’urupfu cyahawe Suppiah “giteye ubwoba mu ngeri [nzego] nyinshi”.

Mu kugaragaza ko ibyo birego bya Sir Richard atari ukuri, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Singapour yamushinje “gusuzugura abacamanza ba Singapour n’urwego rwacu rw’ubutabera mpanabyaha”.

Iyi minisiteri yavuze ko igihano cy’urupfu ari “ikintu cy’ingenzi cyane” mu buryo burimo ibyiciro byinshi bwagaragaje “gutanga umusaruro mu gutuma Singapour ikomeza gutekana”.

Inyongwa rya Tangaraju Suppiah ribaye irya mbere Singapour ikoze muri uyu mwaka.

Singapour ni kimwe mu bihugu na teritwari byose hamwe 35 ku isi bigikatira abantu igihano cy’urupfu ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, nkuko bivugwa n’umuryango udaharanira inyungu utegamiye kuri leta, HRI (Harm Reduction International).

Singapour inafatwa nk’igihugu “gishyira mu bikorwa ku kigero cyo hejuru” icyo gihano cy’urupfu. Mu myaka itanu ishize, igihano cy’urupfu cyashyizwe mu bikorwa ku bantu nibura 10 muri icyo gihugu.

Amerika na Koreya y’Epfo ni byo bihugu bibiri byonyine byo mu muryango w’ubukungu wa OECD byagumishijeho igihano cy’urupfu ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, ariko mu myaka itanu ishize ntibyashyize mu bikorwa icyo gihano ku bagikatiwe kuri ibyo byaha, nkuko bivugwa n’umuryango HRI.

(Src:BBC)

Comments are closed.