Kamonyi: Batanu batawe muri yombi barakekwaho gusibanganya no gutesha agaciro imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi

2,865
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko bwataye muri yombi abagabo batanu bo mu murenge wa Mugina bakurikiranweho ibyaha bifitanye izano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no guhisha amakuru.

Hashize imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na RPF-Inkotanyi, hubakwa Leta ishyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Gusa hari bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwinangira ntibagaragaze aho Abatutsi bishwe bari ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Kuri uyu wa 25 Mata 2023, abagabo batanu batawe muyi yombi mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Mugina mu kagari ka Jenda mu mudugudu wa Munini, hakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yabwiye RBA ko aba bagabo bari batuye ahantu habonetse imibiri y’abantu babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse iperereza ngo rihamya ko amakuru y’urupfu rw’abo bantu barufitemo uruhare.

Yagize ati “Bagerageje kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso ndetse no kudatanga amakuru. Nk’uko bigaragara aba ni abaturage batuye aho hantu habonetse imibiri ibiri, ndetse n’ubwo iperereza rigikomeje byagaragaye ko amakuru bari bayazi ndetse n’abishe abo bantu aba bagabo na bo bari bari mu gitero cyaje kubica.”

Kwibuka30

Amakuru ahari ni uko aba bagabo uko ari batanu nta wari warakatiwe n’urukiko kubera ibi byaha.

Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’iminsi ine na none mu Murenge wa Nyamiyaga na ho mu karere ka Kamonyi hatawe muri yombi abandi bagabo batanu na bo bakekwaho ibyaha nk’ibi.

Dr Nahayo ati “Muri Nyamiyaga ku itariki 21 na ho habonetse abagabo bagera kuri batanu na bo bakurikiranweho icyaha nk’iki, na bo bagerageje guhisha amakuru, mu mirima yabo na ho habonetse imibiri, ariko abangaba bo bamwe bari baranafunzwe bakatirwa n’inkiko barafungurwa, ariko na bo bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagende bahisha amakuru kugeza igihe twabimenyeye rero ubu na bo bari gukurikiranwa.”

Uyu muyobozi asaba abaturage ba Kamonyi bafite amakuru y’ahari imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Kuwa 11 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ubwo Interahamwe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana bari bari babavanye muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za MINUAR Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimama Jean Damascène, yatangaje ko mu gihe hari abakomeje kwinangira ku gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ntawe ukwiye gukomeza kubinginga.

Ibi yabivuze kuko imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iboneka mu bice bitandukanye by’igihugu itaboneka ku bushake bw’abatanga amakuru ahubwo haba habanje gutangwa amakuru avuye ahandi.

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA-Rwanda] ugaragaza ko kuba hari abagifite amakuru ku hajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside bakaba banga kuyatanga bidindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Leave A Reply

Your email address will not be published.