Rayon Sports yatsinze Espoir FC ifata umwanya wa kabiri yotsa Igitutu Kiyovu Sports

6,798

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Espoir i Rusizi Ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona,ihita ifata umwanya wa kabiri.

Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru,byatumye ibona igitego ku munota wa 4 gusa gitsinzwe na Tuyisenge Arsene ku mupira yahawe na Musa Esenu, arekura ishoti riremereye umupira uhita ujya mu nshundura.

Igice cya mbere kigiye kurangira Onana yatsinze igitego, ariko umusifuzi asifura ko yarariye.

Igice cya kabiri cyatangiye neza kuri Rayon Sports ibona penaliti,ku mupira Felicien yari azamukanye yiruka awushyira kwa Ojera nawe yinjira mu rubuga rw’amahina, maze ba myugariro ba Espoir bamuteraka hasi umusifuzi ahita asifura.

Rutahizamu Leandre Esombe Willy Onana yahise ayitera neza igitego cya 2 kiba kirabonetse.

Espoir yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 90, gitsinzwe n’umugande witwa Saka.

Kiyovu Sports yirangayeho, ikanganya na Mukura VS ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 57,Rayon Sports yakuye APR FC ku mwanya wa 2 igira 55 mu gihe APR FC Ari iya 3 na 54.

Nyuma yo gukina na Espoir FC, Rayon Sports isigaje imikino izahuramo n’amakipe ya Gorilla FC, Marines FC na Sunrise FC.

Kiyovu Sports isigaje Musanze FC, Sunrise FC na Rutsiro FC mu gihe APR FC isigaje guhura na Espoir FC, Rwamagana City FC na Gorilla FC.

Imikino yabaye

Gorilla 1-5 Rutsiro

Gasogi United 0-1 Marines

Sunrise 3-1 Sunrise

Rwamagana 0-0 Bugesera FC

Urutonde:

1. Kiyovu Sports 57
2. Rayon Sports 55

3. APR FC 53

Ku myanya ine ya nyuma haraza amakipe akurikira:

13. Marines 28
14. Rwamagana 27
15. Rutsiro 24
16. Espoir 17

Comments are closed.