Abapolisi b’u Rwanda bahaye amahugurwa abo muri Sudani y’Epfo

3,992
Kwibuka30

Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU1-7 woherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile muri Sudani yepfo (UNMISS), basoje icyumweru cy’amahugurwa bagezaga ku bapolisi baho kugira ngo babahe ubumenyi butandukanye bujyanye no gucunga umutekano.

Aya mahugurwa yasojwe ku wa Gatandatu, taliki ya 29 Mata, yitabiriwe n’abapolisi 80 bo mu mashami atandukanye ya Polisi ya Sudani y’Epfo (SSNPS), akorera muri Malakal.

Abapolisi b’u Rwanda bahuguye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo ku byerekeranye no guhosha imyigaragambyo,  ibirebana no gukoresha intwaro ndetse no gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Komiseri wungirije wa Polisi uyobora agace ka Malakal, Maj. Gen Chol Atem Jongeth, yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’abapolisi b’u Rwanda n’aba Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Umubano n’ubufatanye birangwa hagati y’nzego za Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo urashimishije, cyane cyane ku bijyanye n’amahugurwa. Hano muri Malakal, mwakomeje umurage wanyu mwiza mutugezaho ubumenyi n’ubunararibonye mwatojwe muri Polisi y’u Rwanda.”

Yasabye abapolisi ba Sudani y’Epfo bahuguwe gukoresha neza ubumenyi bungutse kandi bakabusangiza n’abandi.

Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana, uyobora UImutwe RWAFPU 1-7, yavuze ko iki gikorwa cyo guhugura abapolisi ba Sudani y’Epfo kizakomeza.

Yagize ati: “Inshingano yacu y’ibanze nk’abapolisi bashinzwe kubungabunga amahoro ni ukurinda abaturage ndetse n’ibikorwaremezo by’ingenzi by’Umuryango w’Abibumbye ariko tunashyigikira abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo no kubongerera  ubushobozi. 

Yakomeje agira ati: “Duharanira gukorana neza na Polisi ya Sudani y’Epfo kandi twiyemeje gusangira ubunararibonye no gufatanya nabo mu kazi umunsi ku wundi.”

Umwe mu bahawe amahugurwa, Sous-Lieutenant Jal Deng Chol, yavuze ko aya masomo ari ingenzi kuko yabahaye ubumenyi bwari bukenewe buzabafasha gucyemura ibibazo by’umutekano w’abaturage.

Yagize ati: “Aya ni amahugurwa ya kabiri tugejejweho n’abapolisi b’u Rwanda kandi turimo kunguka byinshi mu rwego rwo kubahiriza amategeko, umutekano w’abaturage ndetse n’umuganda rusange udufasha gushyigikira iterambere ry’abaturage no gufatanya nabo nk’abafatanyabikorwa bacu, kurengera ibidukikije no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Umutwe w’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-1-7 ugizwe n’abapolisi 240 boherejwe ku nshuro ya karindwi i Malakal muri Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa  2015.

Kwibuka30

Leave A Reply

Your email address will not be published.