Benshi bashenguwe imitima n’amagambo umupolisi yasize yanditse mbere yo kwirasa

8,408

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Gicurasi 2023 nibwo hamenyekanye amakuru y’umupolisi ukorera kuri Station ya Police ya Ntarabana mu Karere ka Rulindo wirashe agahita apfa, ababibonye bavuga ko yirashe amasasu abiri mu mutwe agahitapfa.

Kimwe mu byashenguye imitima y’abatari bake, ni ubutumwa butandukanyeikinyamakuru “umuseke” gifitiye kopi bivugwa ko ari ubwo yasize yandikiye abantu b’inshuti ze harimo na nyina umubyara ndetse n’inshuti ye, muri ubwo butumwa hari ubugira butya:”Muri buno buzima nta byishimo byinshi nasanzemo, ariko muri bike nabonye, wabigizemo uruhare” Ubu ni bumwe mu butumwa uyu musore yasize yandikiye inshuti ye.

Ubundi butumwa ni ubwo yasize ageneye nyima umubyara aho yamusabye imbabazi, ndetse amwibutsa ko amukunda, yagize ati:”Ndagukunda cyane mama wambyaye, wambereye intwari, sinabona byinshi nakubwira, ariko umbabarire

Yongeye agenera ubutumwa zimwe mu nshuti ze za hafi, azigira inama zo kurangwa n’intego mu buzima bwabo kuko kubwe ngo iyo udafite intego amaherezo urapfa, yagize ati:”cyo nagira ngo mbabwire guys, ba hano ku isi ufite intego kuko kutagira intego biganisha ku rupfu, kandi mwirinde guhemuka by’umwihariko amafaranga ntagatume uhemuka.

Umwe mu bapolisi uvuga ko yakoranaga na nyakwigendera, ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko yari amaze iminsi ibibazo bigaragarira no mu mvugo yakoreshaga, yagize ati:”Mu minsi ishize, ndakeka ku cyumweru, yabanje yishyura abantu yari arimo amafaranga, yari amaze iminsi akoresha amagambo yo kwiheba avuga ko ubuzima bumubihiye, ariko ntitwumvaga ko byagera ku rwego rwo kwiyahura” Uyu musore akomeza avuga ko bakomezaga bamwereka ko imbere heza hashoboka, ariko we akababwira ko yagize amahitamo mabi mu buzima, ati:”Ibi bintu bije vuba rwose, mbere yari umusore mwiza, usabana na bose, yarasetsaga cyane, ariko mu minsi mike ishize wabonaga atakigira umunezero, sinzi icyabimuteye”

Amakuru y’urupfu rw’uyu mu polisi yemejwe n’umuvugizi wa polisi J.B Kabera, ikindi kimaze kumenyekana ni uko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane neza icyishe uwo musore wari ugifite imbaraga zo gukorera igihugu.

(Inkuru ya Raissa AKEZA)

Comments are closed.