Umuhanzi Tina Turner wamamaye mu njyana ya Rock and Roll yitabye Imana

7,005

Umuririmbyi Tina Turner wari icyamamare muri muzika ya Rock and Roll wakunzwe kubera indirimbo zizwi cyane nka The Best na What’s Love Got to Do With It, yapfuye ku myaka 83.

Umuhanzi wamamaye cyane mu myaka yo hambere uzwi nka Tina Turner yaraye yitabye Imana kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Gicurasi 29023. Bamwe mu bantu benshi bakunze muzika ye ku isi barimo gutangaza akababaro kabo harimo na Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko Turner umukobwa wavutse mu rugo rw’umuhinzi muri leta ya Tennessee, “yahinduye muzika ya Amerika iteka ryose”

Ibindi byamamare nka Mariah Carey, Diana Ross, Sir Elton John cyangwa Sir Mick Jagger batangaje agahinda batewe n’urupfu rw’uwo bise “icyamamare”, “inshuti” cyangwa “uw’ikirenga”.

Mu myaka ya vuba aha, Tina Turner yagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima birimo kanseri, gucika k’udutsi tw’ubwonko hamwe n’ikibazo cy’impyiko.

Tina Turner yashiishaga benshi ku kabyiniro, agasusurutsa abatari bake.

Yatangiye kwamamara mu myaka ya 1960 ubwo yaririmbanaga n’uwari umugabo we Ike Turner mu ndirimbo nka Proud Mary, River Deep, na Mountain High.

Mu 1978 yatandukanye na Ike kubera ihohoterwa yamukorereraga maze ajya gushaka iterambere rye nk’umunyamuziki wikorana mu myaka ya 1980.

Tina yaje guhimbwa ‘Umwamikazi wa Rock n Roll’, kubera imbaraga ze kuri scène/stage, ijwi rikomeye kandi ry’imbaraga ry’umwihariko.

Urupfu rwe rwatangajwe kuri page ye ya Instagram. Aho bagize bati:“Muri muzika ye, yashimishije miliyoni z’abafana ku isi kandi aba ikitegererezo ku byamamare by’ejo hazaza. Uyu munsi dusezeye inshuti ikomeye idusigiye twese umurage ukomeye cyane; muzika ye.

Uwari ushinzwe ibikorwa bye mu gihe cy’imyaka 30, Roger Davies, mu itangazo yavuze ko “Tina yari umwihariko n’urugero rw’ingufu karemano kubera imbaraga ze n’impano ye nini cyane”.

Yagize ati: “Kuva ku munsi wa mbere duhura mu 1980, yari yifitiye icyizere rwose mu gihe ari bacye bari bakimufitiye…Nzamukumbura cyane.”

Abandi bantu batandukanye barimo icyamamare mu kumurika imideri Naomi Campbell, icyamamare muri basketball Magic Johnson, n’abaririmbyi nka Kelly Rowland, Ciara, Sir Mick Jagger, Sir Elton John bavuze ubuhangange bwa Turner n’agahinda batewe n’urupfu rwe.

(Inkuru ya Raissa Akeza)

Comments are closed.