Ubwongereza: Chris Brown ashobora gutabwa muri yombi niyitabira igitaramo muri icyo gihugu

5,142
RPF

Inzego z’umutekano mu gihugu cy’Ubwogereza ziri gushakisha umuhanzi w’Umunyamerika Bwana Chris Brown ushinjwa kugira uruhare mu rugomo rwakomerekeyemo abantu.

lnzego z’umutekano zo mu gihugu cy’Ubwongereza ziri guhiga umuhanzi w’Umunyamerika witwa Christopher Maurice Brown uzwi cyane nka ‘Chris Brown’, nyuma y’uko bigaragaye ko uyu mugabo yagize uruhare mu mirwano yakomerekeyemo umuntu.

Inzego z’umutekano mu Bwongereza zivuga ko urwo rugomo Chris Brown w’imyaka 33 akurikiranyweho rwabereye mu kabyiniro kitwa Tape gaherere ahitwa i Hanover Square mu mujyi wa Londres, mu rukerera rwo ku ya 19 Gashyantare uno mwaka wa 2023.

Polisi itangaza ko yahamagawe muri urwo rukerera ahagana saa kumi n’iminota mirongo ine (4h40), igasanga uwakorewe urugomo yari yakomerekejwe nyuma yo gukubitwa ibipfunsi n’imigeri, ndetse ahita ajyanwa kwa muganga.

Ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza, Daily Mail, gitangaza ko itsinda ryari kumwe na Chris Brown ryagiranye ubushyamirane n’umugabo utaratangajwe amazina, bamukubita icupa mu mutwe, akagwa hasi ndetse ubwo yajyaga guhaguruka bakamukubita imigeri n’ibipfunsi.

Ibi birego bizamutse nyuma yaho Chris Brown ategerejwe mu Bwongereza mu kwezi gutaha kwa Kamena, mu gitaramo kizabera muri O2.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza byanditse ko uyu muhanzi ashobora gutabwa muri yombi, aramutse agarutse muri iki gihugu.

Chris Brown muri 2009, ubwo yahamwaga n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umuhanzikazi Rihanna bakundana, yaje gufatirwa ibihano byo kutazongera kwinjira mu Bwongereza. Ibi bihano byaje gukurwaho mu 2020.

(Inkuru ya Frank KABANO)

Leave A Reply

Your email address will not be published.